Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

Writer/Source: Imiryango yabo iravuga ko ubutegetsi bwa Nigeria ntacyo bwabamariye ngo bubagarurire abana

Aba banyeshuli barenga 200 kugeza ubu nta gakjuru kabo kazwi,uretse mamashusho yashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe uvuga ko bose babahinduye bakajya mu idini ya Islam ndetse ko bose barongowe.

Aba bana bigaga ku ishuli riherereye I Chibok muri leta ya Borno.

Imiryango yabo iravuga ko ubutegetsi bwa Nigeria ntacyo bwabamariye ngo bubagarurire abana.

Hari abandi batangiye kuvuga ko impamvu leta itabishyizemo ingufu ari uko nta mwana w’umutegetsi cg se uwa mwene wabo washimuswe.

Gusa umutwe w’ingabo zigizwe nizibihugu bya Nigeria,Tchad Camerou,Niger na Benin uratanga ikizere ko hari ikizakorwa mu minsi ya vuba aba bana kakagaruzwa.

Hari bamwe bashoboye gucika aba barwanyi bavuze ko bahohoterwa bikomeye.

Mu kwezi kwa kane ubwo aba banyeshuli bashimutwaga isi yose yabaye nk’iyitabiriye igikorwa cyo kubabohoza,mu bukangurambaga bwakorerwaga kuri Internet bwagiraga buti Bring back our Girls mutugarurire abakobwa ugenekereje mu kinyarda,ariko ntacyo byatanze.

Muhamadu Buhari akimara gutorwa uyu mwaka yavuze ko arajwe ishinga no kurandura uyu mutwe ariko kuva yagera kubutegetsi abanya Nigeria barenga 1000 bamaze kwicwa nawo.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent World news

  • Obama arasaba ko Cuba yakurirwaho ibihano

    Perezida Barack Obama yasabye kongere ya Amerika gukomorera Cuba ku bijyanye n’ubucuruzi niba b....

    Continue Reading »

  • Mu Budage abimukira bagiye gufashwa

    Abategetsi mu Budage bavuze ko igihugu kizatanga akayabo ka miliyari enye z’amayero kigafasha....

    Continue Reading »

  • Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

    Aba banyeshuli barenga 200 kugeza ubu nta gakjuru kabo kazwi,uretse mamashusho yashyizwe ahagar....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014