Imibiri 6 yavanywe aho indege yo muri Indoneziya yahanukiye

Imibiri 6 yavanywe aho indege yo muri Indoneziya yahanukiye

Writer/Source: Iyi mpanuka y’indege ibaye iya gatatu muri uyu mwaka muri Indonesia

Imibiri 6 muri 54 y’abaguye mu mpanuka y’indege muri Indonesia ku cyumweru yamaze kuvanwa aho iyi ndege yahanukiye, iyindi iracyahakurwa ariko mu buryo bugoranye kuko aho iyi ndege yaguye nta nzira ihari yaba indege imodoka cg se abanyamaguru.

Iyi ndege ya Trigana Air yahanutse kucyumweru amakuru aravuga ko byatewe n’ikirere kitari cyifashe neza mu gace ka Papouasie aho yerekezaga.

Gusa abahanga mu bijyanye n’indege bavuye mu bufransa no mu butaliyani bategerejwe kugera mu murwa mukuru wa Jakarta.

Umuvugizi w’igisirikare cya Indonesia yavuze ko imibiri y’abaguye muri iyi ndege hagishakishwa uko yakurwa aho iri,ariko yemeza ko bigoranye kuko ikirere cyaho kitameze neza kuburyo bakoresha indege,ndetse n’ubutabazi bwose burakorwa n’abaturage bakoresha amaboko kuko indege yaguye mu ishamba ry’inzitane kuhagera ngo ntibyoroshye.

Iyi mpanuka y’indege ibaye iya gatatu muri uyu mwaka muri Indonesia.

Iyi mibiri yabonetse kumunsi w’ejo ndetse n’amayero ibihumbi 420 bari bafite mu ndege nubwo yari yahiye uruhande rumwe,aya akaba ari ayo bari bashyiriye abaturage bakennye cyane.

Gusa ariko iyi sosiyete ya Trigana Air nubwo ikora ingendo muri Indonesia,iri kurutonde rw’amasosiyete atemerewe gukora ingendo mu Burayi.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent World news

  • Obama arasaba ko Cuba yakurirwaho ibihano

    Perezida Barack Obama yasabye kongere ya Amerika gukomorera Cuba ku bijyanye n’ubucuruzi niba b....

    Continue Reading »

  • Mu Budage abimukira bagiye gufashwa

    Abategetsi mu Budage bavuze ko igihugu kizatanga akayabo ka miliyari enye z’amayero kigafasha....

    Continue Reading »

  • Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

    Aba banyeshuli barenga 200 kugeza ubu nta gakjuru kabo kazwi,uretse mamashusho yashyizwe ahagar....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014