January 10 2019

Ubufatanye bwa Liberia n’u Rwanda buzanoza uburyo bwo gusoresha

 

Gufatanya kw’ibihugu mu bijyanye n’imisoro ni ngombwa mu rwego rwo kubaka Afrika yifuzwa. Ibi ni ibyemezwa n’Intumwa zaturutse mu kigo cy’imisoro n’amahoro mu gihugu cya Liberia.
Ibi babitangaje kuri uyu wa kane tariki 24 Kanama 2017 ubwo ikigo cy’imisoro n’amahoro cy’u Rwanda (RRA) n’icya Liberia (LRA) byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gufashanya mu kunoza uburyo bwo gusora bunyuze abasoreshwa kandi bukanongera ingano y’imisoro n’amahoro yabyo.
Ibikorwa remezo,isuku y’umujyi wa Kigali ni bimwe mu bikubiye mu iterambere ry’u Rwanda rumaze kugeraho bikaba ari nabyo izi ntumwa zo mu kigo cy’imisoro n’amahoro mu gihugu cya Liberia zagarutseho ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano akubiyemo gukorana no guhanahana amakuru ku bikorwa by’ubucuruzi bukorerwa mu bihugu byombi ndetse no kurushaho kunoza imikorere binyuze mu bunararibonye bw’ibigo byombi no kwishakamo ibisubizo.
Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda Tusabe Richard avuga ko ubu bufatanye buzafasha ibigo byombi kungurana ubumenyi,guhana amakuru ndetse no kunoza imikorere, cyane ko hari ibyo buri gihugu cyateyemo imbere bikwiriye guhuzwa, bikishakamo ibisubizo hagati yabyo.
Elfrieda Stewart Tamba,komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Liberia,yavuze ko bagomba gukorana mu kungurana ubumenyi ndetse no gushyira hamwe kugira ngo hubakwe afurika yifuzwa. Ati “Twaje kugira ngo twigire ku bayobozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda,ni ingenzi cyane gukorera hamwe kugira ngo twubake Afurika twifuza,ni n’ingenzi cyane ko buri wese yakwigira ku wundi.”
Biteganyijwe ko abakozi b’ibigo byombi bakomeza ibiganiro by’iminsi ibiri bashakira hamwe icyakorwa mu kurushaho kunoza uburyo bw’imisoreshereze bunogeye abasoreshwa.

Tusabe Richard na Elfrieda Stewart

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks