November 16 2017

Facebook ishobora gutangira gukwirakwiza internet ku Isi yifashishije Drones

 

Umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko izi Drones zahawe akazina ka Aquila zakozwe kugira ngo zibashe guha internet abantu basaga miliyari 4 hirya no hino ku isi bakiri mu icuraburindi.

Igerageza rya mbere ry’izi drones ryakozwe mu Ukuboza k’umwaka ushize aho iyakorerwagaho igeragezwa yahanutse ubwo yageragezaga gusubira ku butaka, nk’uko VOA yabitangaje.

Igerageza rya kabiri ry’izi drones ryakozwe muri Gicurasi uyu mwaka zibanje kongerwamo ibyuma bizifasha kuzajya zigera ku butaka nta mpanuka zikoze. Muri iri gerageza, drone yamaze isaha n’iminota 46 mu kirere ku burebure bwa metero 910 ndetse inagaruka ku butaka nta ngorane.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo mu kirere muri Facebook, Martin Luis Gomez, yavuze ko iri gerageza ryakurikiranywe n’impuguke zayirebaga zifashishije indi ndege nto yayikurikiranaga, anavuga ko bishimiye ibyarivuyemo.

Izi drones imwe ifite uburemere bw’ibiro 450 ndetse n’amababa manini ugereranyije na Boeing 747 zitezweho kuzakwirakwiza internet mu bihugu byinshi bya Afurika na Aziya.

Zuckerberg avuga ko bakusanyije amakuru menshi azabafasha gutuma iyi ndege igira ubuziranenge. Yagize ati" Nta n’umwe wigeze akora indege yitwara yagenda amezi menshi idahagarara, bityo turifuza gukora buri kimwe kugira ngo itazagira ingorane mu mikorere yayo."

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Facebook ishobora gutangira gukwirakwiza internet ku Isi yifashishije Drones

Umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

WhatsApp yigaruriye imitima ya benshi, ku munsi hanyura ubutumwa busaga miliyari 55

Umuraperi Kanye Omari West yagejeje ikirego mu rukiko yishyuza amafaranga (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Uko wakwifashisha telefone nka télécommande /remote Control ya televiziyo yawe

Telefone igezweho mu biganza byawe yakorohereza kwatsa, kuzimya cyangwa (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks