August 18 2018

REB yahagaritse igitabo cyatanzwe mu mashuri kigaragaramo amagambo apfobya Jenoside

 

Ni igitabo cy’amasomo y’ubumenyi rusange cyo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye cyanditswe n’icapiro ry’Abahinde ryitwa LAXMI mu 2016 kikaba cyari kimaze ukwezi gitanzwe mu mashuri yo mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Janvier Gasana, yabwiye IGIHE ko basabye ko icyo gitabo cya ‘General Studies and Communication Skills’ gihagarikwa bitewe n’amakosa akomeye ndetse yashoboraga gutuma umwana w’Umunyarwanda ahabwa ubumenyi bumuyobya.

Yagize ati “Twatanze iri tangazo kubera amakosa ari muri kiriya gitabo […] ni uburyo bwo kugitesha agaciro kugira ngo gikosorwe. Ni uburyo kandi bwo kubwira inzego z’ibanze ziyobora amashuri kugira ngo bamenyeshe ibigo bayobora kugira ngo niba hari aho kikiri bimenyekane ko kitemewe kwigishwa abana b’abanyarwanda.”

Gasana atangaza ko amakosa akirimo ashingiye ku kuba hari aho kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambara isanzwe (Civil War),akavuga ko Guverinoma y’u Rwanda idashobora kwemera ko hagira upfobya Jenoside hanyuma ngo binigishwe n’abana b’u Rwanda.

Hagaragaramo kandi aho bavuga ko inkwano mu bukwe ari umutwaro ku bahungu ndetse ko ngo ihenze cyane, REB igasobanura ko bisa no gutesha agaciro umuco nyarwanda kuko ngo ari ishimwe aho kuba ikiguzi.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko no mu minsi ishize hagiye hagaragara ibitabo byari byanditse nabi, ugasanga hari n’aho n’ibyanditse mu Kinyarwanda birimo amakosa.

Gusa REB itangaza ko ibyo byakosowe ndetse ngo mu byifashishwa mu mfashanyigisho y’ubu yatanzwe mu 2016 nta kosa ririmo. Mu minsi yashize hagaragaye igitabo cy’umwaka wa kabiri w’amashuri abanza cyanditswe n’icapiro rya MK aho cyari cyanditseho ngo “ Iki gitabo ni icya Guverinoma y’u Rwanda “ntigurishwa” aho kwandika ngo “ntikigurishwa”.

Hagaragaramo kandi aho indirimbo yubahiriza igihugu yanditse nabi, aho kwandika ngo ‘ngobyi iduhetse’, bandika ngo ngobyi ‘idutetse’.

REB itangaza ko ibyo bitabo byakosowe ariko ikavuga ko kugira ngo haboneke umuti urambye bagiye gusaba urwego rushinzwe amasoko ya Leta rwa RPPA ku buryo ibitabo bizajya byandikwa n’Abanyarwanda

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

USA: Impanuka ya Gari ya Moshi yasize benshi mu marira

Guverineri wa Carolina y’Amajyepfo Henry McMaster yahamije aya makuru avuga ko (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Abakozi ba Leta bari gukatwa umushahara ngo hitegurwe amatora-Burundi

Guhagarika inkunga yashyirwaga muri Komisiyo y’amatora mu Burundi byemejwe na USA (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Umuhungu wa Castro yapfuye yiyahuye ku myaka 68

Uyumuhungu w’imfura wa nyakwigendera Fidel Castro wari uzwi ku kazina ka Fidelito (...)

By | 2 February 2018 | 0 (comments)

Irahira rya Raila Odinga ryamaganiwe kure n’Amerika

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, nibwo Odinga yarahiye nka Perezida w’abaturage ba (...)

By | 2 February 2018 | 0 (comments)

Kabira yiteguye gutangaza uzamusimbura nyuma y’imyaka 17

Mu gihe ibiganiro bikomeje kuri iyi ngingo, Mende yemeje ko Kabila atazica (...)

By | 2 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks