October 5 2017

Gutwara imodoka amasaha arenze abiri ku munsi bigabanya ubushobozi bw’ubwonko

 

Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Sunday Times, bukaba bwarakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

Basanze kurenza amasaha abiri ku munsi umuntu atwaye imodoka bigira ingaruka ku bwonko kandi bikaganisha mu kugenda umuntu agabanuka mu bwenge.

Babigezeho nyuma y’inyigo y’imyaka itanu yakorewe ku bantu 500 000 b’Abongereza bari hagati y’imyaka 37 na 73 bahoraga bahabwa ikizami gisuzuma ubushobozi bw’ubwonko bwabo.

Inyigo yerekanye ko abantu 93 000 batwaraga imodoka mu gihe kirenze amasaha abiri kugeza kuri atatu bagaragaje ko ubwenge bwabo buri ku kigero cyo hasi ugeranyije n’abatageza kuri ayo masaha cyangwa se abadatwara imodoka na rimwe.

Bagaragaje ko kandi gutwara imodoka byihutisha gusaza , nk’uko byagaragajwe na Kishan Bakrania inzobere mu by’indwara z’ibyorezo muri Kaminuza ya Leicester wanatanze urugero kugira ngo yumvikanishe ibyo babonye mu bushakashatsi bwabo.

Yagize ati " Dusanzwe tuziko gutwara imodoka amasaha abiri cyangwa atatu ku munsi ari bibi ku mutima. Ubu bushakashatsi bushya bwo noneho bwongeyeho ko ari na bibi ku bwonko, bitewe n’uko muri ayo masaha yose umuntu aba atarimo gukoresha ubwonko.”

Uyu muhanga agaragaza ko igihe umuntu atwaye imodoka ubwenge bwe,buba bwahagaze gukora (point mort) kuko butaba budakenewe ahubwo umubiri wo ugakora gusa ibyawugiyemo byabaye akamenyero.

Uyu mushakashatsi agaragaza ko ingaruka zo gutwara ibinyabiziga ku bwonko zigereranywa no kwirirwa nk’imbere ya televiziyo ureba amashusho kuko nabwo ubwonko buba butarimo gukora cyane.

Ikinyuranyo ni uko basanze noneho ku bantu bakoresha mudasobwa kuva ku masaha abiri kugeza kuri atatu ku munsi ahubwo bo bagira imitekerereze yagutse.

Nubwo ubu bushakashatsi bwerekana ko gusaza no kugira ubushobozi buke bw’imitekerereze y’ubwonko buterwa no kudakoresha ingingo, Kishan Bakrania yongeraho ko gutwara biteza umunaniro ukabije no kunanirwa ibyo nabyo bikaba bigira ingaruka ku bushobozi bw’imitekerereze.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umwana wo muri Afurika y’Epfo yabaye uwa gatatu ubashije gukira virusi itera Sida

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuze ko uyu mwana yamaze imyaka isaga umunani (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Gutwara imodoka amasaha arenze abiri ku munsi bigabanya ubushobozi bw’ubwonko

Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Sunday Times, bukaba bwarakozwe (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Kirehe: OMS yatanze imiti ya miliyoni 80 Frw irimo ihashya malaria mu mpunzi z’Abarundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagobotse impunzi (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks