October 17 2017

Ishimwe rikomeye kuri Nirere Shanel umaze imyaka itatu arushinze

 

Umuririmbyi Nirere Shanel yashimiye bikomeye Guillaume Favier afata nk’umugabo udasanzwe, bombi bujuje imyaka itatu ishize bahanye isezerano ryo gushyingirwa bakazabana akaramata.

Nirere Shanel n’umugabo we Guillaume Favier bambikanye impeta y’urudashira ku itariki ya 2 Kanama 2014 ubwo basezeranaga kuzabana akaramata ndetse nyuma baza mu Rwanda babishimangira imbere y’imiryango yombi.

Nirere uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Igisingizo’ yavuze ko umugabo we Guillaume Favier ‘ari umuntu udasanzwe ndetse ngo afite ishimwe ridasanzwe ku bw’ibyo basangiye’ mu bumwe bwabo.

Yagize ati “Nzirikana bidasanzwe iyi myaka itatu tumaze duhanye isezerano njye na we Guillaume Favier. Ndashimira ubuzima twabonye, ndashimira Imana […] Ndashimira inshuti zacu zose n’umuryango. Urukundo n’imigisha.”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 Nirere Shanel yabonye buruse ajya kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

Ku itariki ya 2 Kanama 2014 nibwo yakoze ubukwe n’Umufaransa Guillaume Favier, ubu bafitanye abana babiri.

Ibikorwa bishya mu muziki na sinema

Mu buhanzi, Nirere Shanel aheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Igisingizo’ yanditswe na Depite Bamporiki Edouard.

Yari aherutse no gukina muri filime yitwa ‘The Mercy of the Jungle’, ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ryayobowe na Joel Karekezi.

‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abahatanira ibihembo muri American Music Awards bamenyekanye

Mu kiganiro Good Morning America, Ciara, umuhanzi w’icyamamare yatangaje abahanzi (...)

By | 13 October 2017 | 0 (comments)

“Despacito” indirimbo ya Luis Fonsi na Daddy Yankee imaze kurebwa incuro zirenga miriyari 4 kuri YouTube

Nubwo amagambo menshi y’iyi ndirimbo ari mu rumi rw’Icyesupanyoro(Spanish) (...)

By | 12 October 2017 | 0 (comments)

Incamacye(Trailer) za filime ya Star Wars ’Last Jedi’ zirajya ahagaragara kuri uyu wa mbere.

Mark Hamill wamenyekanye mu bice byabanje nka Luke Skywalker, yanditse ku rukuta (...)

By | 9 October 2017 | 0 (comments)

Ibyamamare ku isi byagize icyo bivuga ku bwicanyi bw’ i Las Vegas

Jason Aldean niwe wari uri ku rubyiniro ubwo amasasu yatangiye kumvikana. Videwo (...)

By | 3 October 2017 | 0 (comments)

Chameleone yemeje ko urugo rwe na Daniella rwasenyutse burundu

Umuririmbyi Dr Jose Chameleone yavuze byeruye ko urukundo rwe n’umugore we (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks