April 24 2019

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bemeza ko hari abayobozi babaka ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo, gusa hari abemeza ko begerejwe ubutabera hafi yabo.

 

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka karere ka Ngororero bagaragaje ko ibibazo byabo bikemukira mu mugoroba w’ababyeyi, mu bunzi, inzu zunganira mu mategeko (MAJ) n’ahandi hatandukanye.

Bemeza ko bitandunye na mbere aho mu nkiko wahasanga umurongo muremure. Izi nzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera zibarinda kwirirwa basiragira mu nzego zo hejuru.

Umwe witwa Tuyisenge Innocent aragira ati “Ubu dusigaye tubona serivisi nziza zishingiye ku butabera. Iyo duhuye n’ibibazo twiyambaza umugoroba w’ababyeyi, mu bunzi n’ahandi, bitandukanye na mbere aho wasangaga ku rukiko hatonze umurongo munini”.

Undi witwa Mugabo Alex aragira ati “Iyo duhuye n’ibibazo twiyambaza inzego z’ibanze , byaba byananiranye akaba aribwo twiyambaza izindi nzego”

Undi witwa Mugabo Alex aragira ati “Iyo duhuye n’ibibazo twiyambaza inzego z’ibanze , byaba byananiranye akaba aribwo twiyambaza izindi nzego.”

Kurundi ruhande hari abemeza ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bacyaka ruswa abaturage.

Ntamukobwa Selaphine nk’umutangabuhamya byabayeho yemeza ko yagiye kwaka service umuyobozi akamwaka ruswa. aragira ati “ Hari umwe watugoye ku cyangombwa cyo kugirango tubone ingwate mu kagali aratugora cyane adusaba akantu.”

Ubuyozi bw’aka karere buhamya ko bwatangije gahunda yo kurwanya ruswa mu baturage.

Ndayambaje Godfroid, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero arahamagarira abaturage gutanga amakuru byihuse ku nzego z’umutekano kugirango abagaragaweho na ruswa bafatwe.

Yagize ati “ Niba hari umuturage wakwa akantu namugira imana yo kubitugezaho ntabwo dushyigikiye ruswa, twahagurukiye kuyirwanya, kuko uwagaragarwaho iyo myitwarire mibi inzego zirahari , RIB irahari, Polisi irahari , twagirana inama umuturage kumenyesha izo nzego zose”

Ubuyobozi bw’aka karere bwemera ko bwari bufite icyuho mu butabera bitewe n’uko abayobozi b’imirenge bagera kuri 7 n’abandi 28 b’ubutugari batari bakageze mu nshingano.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks