April 4 2020

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abaturage baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga ruherereye mu karere ka Nyanza barasaba ko amazi urwo ruganda rutanga nabo yabageraho ntibakomeze gukoresha amazi mabi.

 

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo ruganda rwubatse twasanze bakoresha amazi bavoma mu bishanga.

Kankesha Erina atuye mu mudugudu wa Nyamazi akagari ka Mpanga umurenge wa Mukingo ni mu karere ka Nyanza tumusanze iwe ari kumesa imyenda akoresheje amazi avomye mu gishanga,i ruhande rwe hari uruganda rukomeje imirmo yo gutunganya amazi, inzu Kankesha atuyemo n’uruganda rutunganya amazi bitandukanijwe n’umuhanda gusa.

Kankesha yagize ati”Kuko tuvoma amazi atemba kandi duturanye n’uruganda nta na robine bafite hano ngo abaturage tujye tuvoma twishyuye.”

Kankesha na bagenzi be batuye mu mudugudu wa Nyamazi wubatsemo uruganda ariko bakaba bakivoma amazi y’ibishanga bibaza icyo uruganda rutunganya amazi rubamariye kuva rwakubakwa mu mudugudu wabo hashize imyaka ibiri nyamara ingaruka zo gukoresha amazi mabi zikibageraho.

Umwe muri bo yagize “Tuvoma ibiziba hari hepfo mu kabande aho bakura ayo batunganya niho tuvoma ubu aka gace kose nta mazi dufite.”

Undi muturage wa Nyamazi yagize ati ”Duhura n’ingaruka z’uburwayi; malariya,inzoka n’izindi…Ni iyo ugiye kwa muganga nizo badusangamo”

Nta kindi abatuye muri Nyamazi bifuza kirenze gushyiraho uburyo bwo kubagezaho amazi barebesha amaso atunganywa gusa bikarangirira aho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko abaturage baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga bazaba bakoresha amazi meza bitarenze umwaka utaha.

Erasme Ntazinda uyobora akarere Ka Nyanza yagize ati ”Tugira n’ahandi henshi harimo na Mukingo cyane cyane hari Mpanga ahubatse urugomero cyangwa ahubatse uruganda rw’amazi aho naho ku bufatanye bwa WASAC twumvikanye ko uyu mwaka uje abo bose bazaba bafite amazi.”

N’ubwo bimeze bityo ariko Akarere ka Nyanza kagaragaza ko kageze ku gipimo cya 86 ku ijana mu gukwirakwiza amazi mu baturage.

Igenamigambi rirambye ry’igihugu riteganya ko mu mwaka wa 2024 nta mMunyarwanda uzaba ukora iminota irenze 30 kugenda no kugaruka ajya gushaka amazi meza.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

U Rwanda rwamaganye ibyatangajwe na Sam Kutesa ku kibazo cy’umupaka

Kuteesa yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri (...)

By | 14 March 2019 | 0 (comments)

Umwiherero si umwanya wo gusaba imbabazi- Paul KAGAME

Ubu ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatanze kuri uyu wa mbere asoza (...)

By | 12 March 2019 | 0 (comments)

Nyamasheke: Abaturage barasaba ko Gitifu w’umurenge yajya atorwa n’abaturage

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru rya Flash, aba baturage bavuze ko kwitorera (...)

By | 12 March 2019 | 0 (comments)

Ikompanyi ya Boeing yatangiye kubazwa nyuma y’impanuka

Bibaye ubwa kabili izi ndege z’iyi kompanyi zo mu bwoiko bwa 737 Max 8 zikora (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege

Akoresheje urubuga rwa Twitter,perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks