April 4 2020

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abaturage baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga ruherereye mu karere ka Nyanza barasaba ko amazi urwo ruganda rutanga nabo yabageraho ntibakomeze gukoresha amazi mabi.

 

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo ruganda rwubatse twasanze bakoresha amazi bavoma mu bishanga.

Kankesha Erina atuye mu mudugudu wa Nyamazi akagari ka Mpanga umurenge wa Mukingo ni mu karere ka Nyanza tumusanze iwe ari kumesa imyenda akoresheje amazi avomye mu gishanga,i ruhande rwe hari uruganda rukomeje imirmo yo gutunganya amazi, inzu Kankesha atuyemo n’uruganda rutunganya amazi bitandukanijwe n’umuhanda gusa.

Kankesha yagize ati”Kuko tuvoma amazi atemba kandi duturanye n’uruganda nta na robine bafite hano ngo abaturage tujye tuvoma twishyuye.”

Kankesha na bagenzi be batuye mu mudugudu wa Nyamazi wubatsemo uruganda ariko bakaba bakivoma amazi y’ibishanga bibaza icyo uruganda rutunganya amazi rubamariye kuva rwakubakwa mu mudugudu wabo hashize imyaka ibiri nyamara ingaruka zo gukoresha amazi mabi zikibageraho.

Umwe muri bo yagize “Tuvoma ibiziba hari hepfo mu kabande aho bakura ayo batunganya niho tuvoma ubu aka gace kose nta mazi dufite.”

Undi muturage wa Nyamazi yagize ati ”Duhura n’ingaruka z’uburwayi; malariya,inzoka n’izindi…Ni iyo ugiye kwa muganga nizo badusangamo”

Nta kindi abatuye muri Nyamazi bifuza kirenze gushyiraho uburyo bwo kubagezaho amazi barebesha amaso atunganywa gusa bikarangirira aho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko abaturage baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga bazaba bakoresha amazi meza bitarenze umwaka utaha.

Erasme Ntazinda uyobora akarere Ka Nyanza yagize ati ”Tugira n’ahandi henshi harimo na Mukingo cyane cyane hari Mpanga ahubatse urugomero cyangwa ahubatse uruganda rw’amazi aho naho ku bufatanye bwa WASAC twumvikanye ko uyu mwaka uje abo bose bazaba bafite amazi.”

N’ubwo bimeze bityo ariko Akarere ka Nyanza kagaragaza ko kageze ku gipimo cya 86 ku ijana mu gukwirakwiza amazi mu baturage.

Igenamigambi rirambye ry’igihugu riteganya ko mu mwaka wa 2024 nta mMunyarwanda uzaba ukora iminota irenze 30 kugenda no kugaruka ajya gushaka amazi meza.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

U Rwanda rurifuza ibiganiro hagati ya Uganda n’u Burundi ngo imishinga ya EAC itadindira

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Newtimes mu mpera z’icyumweru dusoje ku (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

Ngororero: Umubare w’abana bata ishuri uteye inkeke

Ni mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero hafi ya stade y’umupira (...)

By | 25 February 2019 | 0 (comments)

Abakunzi n’abenzi b’amarwa bararira ayo kwarika

Ikigage cyangwa amarwa ni kimwe mu binyobwa bifatwa nk’ibya gakondo kandi (...)

By | 22 February 2019 | 0 (comments)

2018:Abatsinze Ibizamini bya Leta bisoza ay’isumbuye baragabanutse

Minisiteri y’Uburezi ivuga iri gabanuka ryatewe n’uburyo bw’imibarize bwashingiye (...)

By | 22 February 2019 | 0 (comments)

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks