April 24 2019

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Mu murenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare, haravugwa umusore ukekwaho kwica abana bane akabahisha mu nzu abamo.

 

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu murenge wa Katabagemu akarere ka Nyagatare ko mu ntara y’Uburasirazuba.Ukekwa yitwa Twagirayezu John ari mu kigero cy’imyaka 30.

Bivugwa ko yari amaze kwica abana bane, barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge RUBONEZA Silver yabisobanuye.

Yagize ati “Ku italiki ya 7 z’uku kwezi nibwo umugabo yatugezeho atubwira ko yabuze umwana ,tumubwira gucisha itangazo kuri radio arangisha umwana we arabikora ntiyamubona. Tukomeza gufatanya nawe gushaka.Mu ijoro rero ryo kuwa 18 z’uku kwezi(Werurwe) nibwo umugabo umwe witwa Twagirayezu John yaje mu rugo rw’abaturanyi abasaba umwana kugira ngo amufashe kwanika ibintu bye ,umwana ntiyataha bukeye ababyeyi babajije wa mugabo impamvu wa mwana atagarutse ,nibwo yabacitse arakinga aragenda."

Yakomeje agira ati "abaturage nabo baribaza bati ariko uyu mugabo ko ahora akinze inzu ye ,yibera aha tukaba tumubajije umwana akaba atagarutse reka dukingure inzu ye turebe mo ,nibwo abaturage basangagamo umurambo w’umwana ariko utari uw’uwo mwana wari waraye abuze ,ahubwo uw’undi nawe yari amaze kwica. Tumubajije atubwira ko amaze kwica abana 4 ,nawe atazi impamvu yabimuteraga yumvaga ikintu kimujemo ngo yice abo bana.”

Mukabasirimu Jeanne D’arc, umubyeyi w’umwe mu bishwe, aravuga umwana we yamubuze agiye ku ishuri.

Yagize ati “Umwana yavuye hano agiye ku ishuri,bigeze nko ma masita mbaza abandi banyeshuri nti yemwe mwa bana mwe hari Diane mwamboneye? Bamwe bati no ku ishuri ntiyahageze. Hashize umwanya nibwo se yambajije ati mbe Diane yatashye nti oya,asubira muri ya nzu ya wa mugabo bari kureba mo ,nyuma abona mo udusupuresi yiganaga,nyuma aza kubona nawe yamwishe akamushyira mu mufuka."

Bamwe mu bahatuye n’abari batabaye iyi miryango yagize ibyago,baravuga ko mu gutanga ubutabera uwishe aba bana bane, yazahanirwa mu ruhame, mu mudugudu yakoreyemo icyaha. Bamwe banavuga ko uyu mugabo yhabwa igihano cyo kwicwa nawe akagenerwa mu kebo yagereyemo aba bana ,naho abandi nabo bati akwiye gufungwa burundu.

Mu gihe ubuyobozi bukomeje guhumuriza abatuye ahabereye ubu bwicanyi, ukwekwa ari mu maboko yinzego z’ubugenzacyaha, mu gihe imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanwe mu bitaro bya Nyagatare, ngo ikorerwe isuzuma.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks