April 26 2019

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda iributsa abapolisikazi ko n’ubwo bakora akazi ko gucunga umutekano bagomba no kwibuka inshingano za kibyeyi kandi bakagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubuzima byugarije umuryango Nyarwanda birimo igwingira ry’abana n’abangavu baterwa inda z’imburagihe.

 

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya 10 cy’abapolisikazi.

Minisitri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Diane GASHUMBA yavuze ko n’ubwo apolisikazi bashinzwe kurinda umutekano bagomba no kwibuka inshingano za Kibyeyi bagatanga umusanzu wabo mugukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana,ihohotera rishingiye kugitsina n’ibindi.

Ati “ Icyo dushaka gushimangira ni ukubibutsa ko hejuru yo kuba abapolisi ari abagore,tukabibutsa ko hari ikisumbuye bagomba kugaragaza haba mu gihugu haba n’igihe bagiye kubungabunga umutekano hanze y’ibimbi z’igihugu bagomba kugenda bazi imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi uko abantu bakirinda,kugenda bazi ubuzima bw’imyororokere,bazi nabo uko bakwiye kwitwara mu buzima bwabo .”

Abapolisikazi bavuga ko nk’igitsina gore bahura n’imbogamizi zo guhuza akazi kabo no kwita kumiryango yabo, nk’uko byasobanuwe na CIP Dativa IRIBAGIZA.

Ati “ Nk’akandi kazi kose umupolisikazi ahura n’imbogamizi cyane cyane ko akazi ko kurinda umutekano gasaba ubwitange ,gukora amasaha menshi, imbogamizi tugira cyane ni uguhuza akazi dukora no kwita kumiryango yacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco KABERA, ivuga ko abapolisikazi bitanga mu kazi kabo kandi ko n’imbogamizi bahura nazo habaho kuziganiraho hagafatwa ingamba.

Ati“ Icyambere ni uko nka Polisi y’igihugu turabyumva ,tukumva izo nshingano zombi ku buryo kimwe kidashobora kubangamira ikindi, akaba ari nayo mpamvu muri iyi nama iyo hari ikigaragaye Polisi ifata ingamba.”

Imibare igaragaza 21% by’abari muri Polisi ari ari igitsina gore kandi ngo aho bari akazi kabo ko gucunga umutekano bagakora neza nka basazabo.

Usibye kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu, Imibare ya Polisi y’igihugu yerekana ko no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi hariyo hoherezwayo abapolisikazi aho kuri ubu hariyo abagera 237.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Banki y’isi: Ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka ariko biragoye ko bwazagera ku gipimo cyari kitezwe

Banki y’isi yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka ariko bigoye ko bwazagera (...)

By | 7 September 2017 | 0 (comments)

Masaka: Abarenga 30 bafungiye mu bitaro

Abarenga 30 bafungiye mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro kuko bahawe (...)

By | 5 September 2017 | 0 (comments)

Uwahoze ari umuyobozi wa WASAC yatawe muri yombi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Sano James wahoze ari Umuyobozi (...)

By | 4 September 2017 | 0 (comments)

Ubufatanye bwa Liberia n’u Rwanda buzanoza uburyo bwo gusoresha

Gufatanya kw’ibihugu mu bijyanye n’imisoro ni ngombwa mu rwego rwo kubaka Afrika (...)

By

Abdullah IGIRANEZA

| 25 August 2017 | 0 (comments)

Ubucakara bukomeje kwimakazwa muri bimwe mu bihugu ku isi

Muri raporo ngarukamwaka ya USA ivuga ku bucakara yashinjije igihugu cya (...)

By

patrick

| 7 August 2016 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks