April 28 2019

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda iributsa abapolisikazi ko n’ubwo bakora akazi ko gucunga umutekano bagomba no kwibuka inshingano za kibyeyi kandi bakagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubuzima byugarije umuryango Nyarwanda birimo igwingira ry’abana n’abangavu baterwa inda z’imburagihe.

 

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya 10 cy’abapolisikazi.

Minisitri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Diane GASHUMBA yavuze ko n’ubwo apolisikazi bashinzwe kurinda umutekano bagomba no kwibuka inshingano za Kibyeyi bagatanga umusanzu wabo mugukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana,ihohotera rishingiye kugitsina n’ibindi.

Ati “ Icyo dushaka gushimangira ni ukubibutsa ko hejuru yo kuba abapolisi ari abagore,tukabibutsa ko hari ikisumbuye bagomba kugaragaza haba mu gihugu haba n’igihe bagiye kubungabunga umutekano hanze y’ibimbi z’igihugu bagomba kugenda bazi imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi uko abantu bakirinda,kugenda bazi ubuzima bw’imyororokere,bazi nabo uko bakwiye kwitwara mu buzima bwabo .”

Abapolisikazi bavuga ko nk’igitsina gore bahura n’imbogamizi zo guhuza akazi kabo no kwita kumiryango yabo, nk’uko byasobanuwe na CIP Dativa IRIBAGIZA.

Ati “ Nk’akandi kazi kose umupolisikazi ahura n’imbogamizi cyane cyane ko akazi ko kurinda umutekano gasaba ubwitange ,gukora amasaha menshi, imbogamizi tugira cyane ni uguhuza akazi dukora no kwita kumiryango yacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco KABERA, ivuga ko abapolisikazi bitanga mu kazi kabo kandi ko n’imbogamizi bahura nazo habaho kuziganiraho hagafatwa ingamba.

Ati“ Icyambere ni uko nka Polisi y’igihugu turabyumva ,tukumva izo nshingano zombi ku buryo kimwe kidashobora kubangamira ikindi, akaba ari nayo mpamvu muri iyi nama iyo hari ikigaragaye Polisi ifata ingamba.”

Imibare igaragaza 21% by’abari muri Polisi ari ari igitsina gore kandi ngo aho bari akazi kabo ko gucunga umutekano bagakora neza nka basazabo.

Usibye kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu, Imibare ya Polisi y’igihugu yerekana ko no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi hariyo hoherezwayo abapolisikazi aho kuri ubu hariyo abagera 237.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gikomeje kongera ikorabuhanga

Hari ubwo umucuruzi wambukiranya umupaka byamusabaga kunyura nibura mu biro (...)

By | 10 October 2017 | 0 (comments)

RAB yemeye ko yakoze amakosa

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Ikorershwa ry’Umutungo wa Leta (...)

By | 10 October 2017 | 0 (comments)

Urubanza ruregwamo abo kwa Rwigara rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wambere ahagana saa tatu za mu gitondo nibwo urubanza rwa bene Rwigara (...)

By | 9 October 2017 | 0 (comments)

YUbile y’imyaka 100: Kiliziya Gatorika yongeye gusaba imbabazi

Saa munani zirenzeho iminota micye ni bwo Perezida wa repubulika y’u Rwanda (...)

By | 9 October 2017 | 0 (comments)

Amategeko agenga amatora ni imbogamizi kuri GREEN PARTY-Dr Frank Habineza

Dr Frank HABINEZA avuga ko ishyaka rye rihangayikishijwe no kuba amashyaka yo mu (...)

By | 3 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks