April 28 2019

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda iributsa abapolisikazi ko n’ubwo bakora akazi ko gucunga umutekano bagomba no kwibuka inshingano za kibyeyi kandi bakagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubuzima byugarije umuryango Nyarwanda birimo igwingira ry’abana n’abangavu baterwa inda z’imburagihe.

 

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya 10 cy’abapolisikazi.

Minisitri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Diane GASHUMBA yavuze ko n’ubwo apolisikazi bashinzwe kurinda umutekano bagomba no kwibuka inshingano za Kibyeyi bagatanga umusanzu wabo mugukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana,ihohotera rishingiye kugitsina n’ibindi.

Ati “ Icyo dushaka gushimangira ni ukubibutsa ko hejuru yo kuba abapolisi ari abagore,tukabibutsa ko hari ikisumbuye bagomba kugaragaza haba mu gihugu haba n’igihe bagiye kubungabunga umutekano hanze y’ibimbi z’igihugu bagomba kugenda bazi imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi uko abantu bakirinda,kugenda bazi ubuzima bw’imyororokere,bazi nabo uko bakwiye kwitwara mu buzima bwabo .”

Abapolisikazi bavuga ko nk’igitsina gore bahura n’imbogamizi zo guhuza akazi kabo no kwita kumiryango yabo, nk’uko byasobanuwe na CIP Dativa IRIBAGIZA.

Ati “ Nk’akandi kazi kose umupolisikazi ahura n’imbogamizi cyane cyane ko akazi ko kurinda umutekano gasaba ubwitange ,gukora amasaha menshi, imbogamizi tugira cyane ni uguhuza akazi dukora no kwita kumiryango yacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco KABERA, ivuga ko abapolisikazi bitanga mu kazi kabo kandi ko n’imbogamizi bahura nazo habaho kuziganiraho hagafatwa ingamba.

Ati“ Icyambere ni uko nka Polisi y’igihugu turabyumva ,tukumva izo nshingano zombi ku buryo kimwe kidashobora kubangamira ikindi, akaba ari nayo mpamvu muri iyi nama iyo hari ikigaragaye Polisi ifata ingamba.”

Imibare igaragaza 21% by’abari muri Polisi ari ari igitsina gore kandi ngo aho bari akazi kabo ko gucunga umutekano bagakora neza nka basazabo.

Usibye kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu, Imibare ya Polisi y’igihugu yerekana ko no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi hariyo hoherezwayo abapolisikazi aho kuri ubu hariyo abagera 237.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Imigenderanire igomba koroshwa hagati y’ibihugu nubwo ibibazo by’imibanire bikigaragara

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Impuguke mu by’Imibanire (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Me Gashabana yinjiye mu rubanza rwa bene Rwigara

Iyi nshuro umutekano wongeye gukazwa kurushaho ku marembo uko ari abiri yinjira (...)

By | 13 October 2017 | 0 (comments)

Babangamiwe n’amafaranga y’ubwiteganyirize batangira abakozi bakoresha mu gihe gito

Hafi 80% by’umusoro wose usarurwa mu Rwanda uturuka mu bikorera. Nyamara Perezida (...)

By | 13 October 2017 | 0 (comments)

Abasaga 2500 barwaye amaso baravuwe: RBC

Kuri uyu wa kane u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi (...)

By | 13 October 2017 | 0 (comments)

FDU Inkingi: Urubanza ku bujurire rwongeye gusubikwa

Abaregwa uko ari 7 bari bambaye imyenda y’iroza isanzwe yambarwa n’abagororwa, (...)

By | 12 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks