March 22 2019

Umwiherero si umwanya wo gusaba imbabazi- Paul KAGAME

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yibukije ko umwiherero atari umwanya wo kwisubiramo no gusaba imbabazi kubitaragenze neza.

 

Ubu ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatanze kuri uyu wa mbere asoza Umwiherero waberaga i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo, kuva ku wa 9 Werurwe 2019. Uyu mwiherero wahurije hamwe abayobozi bagera kuri 350 bo mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta.

Mu ijambo risoza Perezida Kagame yagize ati “ Ibi byo guhora dusubiramo ibintu, dusaba imbabazi ntacyo bidufasha. Guhora (tuvuga ngo) ntago nakoze ibi, ntago nagiye yo, ntago nari mbizi… akaba aribyo bijya aho bikadutwarira umwanya.”

Yakomeje avuga ati “ Barabitweretse twarabibonye mu mwiherero w’ubushyize twaje hano, dufite umuhate, ibintu bimwe n’ubwo atari byose… abantu bakaza bakakubwira ngo twaragerageje, twabonye 60% abandi ngo twabonye 30%. Dukwiye kuba tubisobanura neza.”

Umwihero wa 16 waganiriye ku ngingo eshanu, ari zo: Aho u Rwanda rugeze mu kerekezo k’iterambere, Guteza imbere ireme ry’uburezi, Guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi no Guteza imbere ishoramari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Muri izi ngingo harimo n’izari zaraganiriweho mu nama z’umwiherero zabanje ndetse zagiye zinafatwaho imyanzuro. Muri yo harimo nk’irebana no kunoza ubuhinzi, kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe, kurwanya imirire mibi mu bana, ihohoterwa rikorerwa abana, n’indi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yabwiye abagera kuri 350 bari mu mwiherero ko iki atari igihe cyo kuvuga ngo ibintu ntibishoboka.

Ati “ Dukwiye guhindura imyitwarire. Imyitwarire ivuga ngo iteka iyo hari inshingano zidutegereje, bamwe bagatangira kuvuga ngo ntabwo twabishobora aho kuvuga ngo twabishobora, reka tugerageze. Nibiza kunanirana kuberako binaniranye cyangwa bitashobokaga uzagenda uboneramo ibisubizo uko ugerageza. Bitari ukubona ko ibintu bikomeye cyangwa bidashoboka mbere y’uko unatangira.”

Abakurikinira hafi amateka y’u Rwanda bagaragaza Umwiherero nk’ufite imizi mu Rwanda rwo hambere, kuri ubu ukaba ufatwa nk’umusingi w’imiyoborere myiza, aho abayobozi bicara hamwe bagatafa ibyemezo, bakareba ibitagenda neza bigakosorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks