March 25 2019

Nyamasheke: Abaturage barasaba ko Gitifu w’umurenge yajya atorwa n’abaturage

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke bifuza ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bajya batorwa n’abaturage aho kuboherereza abatsinze ibizamini by’akazi.

 

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru rya Flash, aba baturage bavuze ko kwitorera abayobozi b’imirenge ngo byarushaho kunoza imikoranire hagati y’abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge, bityo bikihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo .

Uwitwa Alphonse Subugingo ati “ byakabaye byiza abayobozi b’imirenge batowe n’abaturage kuko batora uwo bazi ufite ibintu byiza yabagezaho igihe aba ababwiye imigabo n’imigambi ye.”

Mugenzi we witwa Ngendahimana Zaburoni ati “ Burya umuyobozi iyo avuye ahandi akaza, ntabwo aba azi iyo sosiyete y’abo bantu aje kuyobora uko bameze ni nayo mpamvu azatinda kumenya imyumvire yabo kuko atabazi .”

Undi witwa Jacqueline ati “ natwe kubera tuba dufite abantu bize, twajya tubatoramo umuyobozi kugirango nabo babone imirimo.”

Aba baturage bavuga ko kuyoborwa na Gitifu w’umurenge bitoreye byaborohera no kumubaza inshingano atubahirije,bakaba banagira uruhare mu kumukuraho mu gihe yananiwe.

KALISA Edouard, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB avuga ko igitekerezo cyo gutora Abanyamabanga Nshingwabikorwa kizasuzumwa n’inzego bireba kugira ngo zirebe niba aribyo byarushaho kunoza imiyoborere mu mirenge.

Ati “ Icyo gitekerezo cyaratanzwe mu biganiro Abasenateri bagiranye n’abaturage ariko ni igitekerezo gikeneye kuganirwaho ku nzego zitandukanye.”

Ubusanzwe kuyobora umurenge bisaba kuba watsindiye uwo mwanya mu kizamini cy’akazi, aho uwatsinze yoherezwa ahantu runaka mu murenge ukeneye umuyobozi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakunze kunenga abayobozi b’imirenge bwigizaho inshingano,ntibakorane bya hafi n’abaturage bigatuma imiyoborere mu nzego zibanze izamba. Ngo abayobozi bakwiye kurushaho kwegera abaturage bagafatanya kugirango ibintu bimwe na bimwe bishobore gukemuka.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks