October 18 2019

Ikompanyi ya Boeing yatangiye kubazwa nyuma y’impanuka

Ikompanyi yo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika ya Boeing yatangiye guhatwa ibibazo kubyerekeye indege yayo yakoreye impanuka muri Ethipia igahitana abantu bose 157 bari bayirimo. Haribazwa ubuziranenge bw’indege zikorwa n’uru ruganda.

 

Bibaye ubwa kabili izi ndege z’iyi kompanyi zo mu bwoiko bwa 737 Max 8 zikora impanuka mu mezi atanu gusa.

Ibinyamakuru muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika no mu Bushinwa byandika ko ubu amakompanyi yose yakoreshaga bene ubu bwoko bw’indege yabaye azihagaritse,uhereye no kuri Ethiopian Ailines.

Nyamara ariko abahanga basabye ko haba hakiri kare gutangariza rubanda icyaba cyateye iyi mpanuka.

Abayobozi ba Ethiopian Ailines bagaragaza ko umupilote yari yatanze impuruza ko indege ifite ikibazo agihaguruka, yagerageza gusubira ku kibuga bikanga. Nabo ntibazi uko byagenze.

Gusa amakuru aravuga ko abantu benshi bari muri iyi ndege yahitanye abantu 157 barimo umunyarwanda umwe, abenshi baba bari bari mu butumwa bw’akazi bwa Loni berekezaga muri Kenya.

Ethiopia yatangaje uyu wa mbere 11 Werurwe umunsi w’ikiruhuko mu gihugu.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

“Nta mupaka n’umwe w’u Rwanda u funze” Dr. Sezibera

Ibibazo byiganjemo ibirebana n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere nibyo (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Icyo u Rwanda rwungukira mu kuba rufite Bazeye na Lt Col Abega bahoze muri FDLR

Dr Richard Sezibera yavuze ko u Rwanda rwahaye amakuru Uganda ibimenyetso by’uko (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Abahinzi barasaba Leta kuborohereza kubona inguzanyo

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko iri kuvugana n’amabanki mpuzamahanga (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare: Abasigajwe inyuma n’amateka barifuza ikiciro cy’ubudehe kibahesha inguzanyo ya Kaminuza

Ubwo umunyamakuru wa Flash yabasuraga bamubwiye ko icyizere cy’ejo hazaza (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

Rwamagana: Ahitwa Buswahilini barifuza dodani mu muhanda

Ni umuhanda w’igitaka uva mu mujyi wa Rwamagana werekeza Karembo na Zaza ho mu (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks