March 25 2019

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 157 barimo Umunyarwanda umwe. Iyi mpanuka yabereye muri Ethiopia ubwo iyi ndege yava Adis Abeba yerekeza i Nairobi.

 

Akoresheje urubuga rwa Twitter,perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, yagize ati “Ndihanganisha buri wese waburiye abo mu muryango cyangwa inshuti muri mu ndege ya Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa ijya Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’Intebe Abiy n’abaturage ba Etiyopiya. Turabazirikana.”

Abandi bayobozi batanza ubutumwa bwo gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo,barimo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Hari kandi biro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia byahise bisohora itangazo ryihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 737.

Kugeza ubu icyateye impanuka y’iyi ndege ntabwo kiramenyekana.Gusa hari amakuru avuga ko abashinwa batangiye gushakisha agasanduku k’umukara kabika amakuru yose arebana n’indege.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks