October 18 2019

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr SEZIBERA Richard.

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bishobora kubera mu karere ka Gatsibo i Gabiro,aho Perezida Kenyatta yakomereje hari kubera umwihererro w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Uhuru Kenyatta asuye u Rwanda mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda,ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru no mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba ,EAC.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

U Rwanda rwamaganye ibyatangajwe na Sam Kutesa ku kibazo cy’umupaka

Kuteesa yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri (...)

By | 14 March 2019 | 0 (comments)

Umwiherero si umwanya wo gusaba imbabazi- Paul KAGAME

Ubu ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatanze kuri uyu wa mbere asoza (...)

By | 12 March 2019 | 0 (comments)

Nyamasheke: Abaturage barasaba ko Gitifu w’umurenge yajya atorwa n’abaturage

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru rya Flash, aba baturage bavuze ko kwitorera (...)

By | 12 March 2019 | 0 (comments)

Ikompanyi ya Boeing yatangiye kubazwa nyuma y’impanuka

Bibaye ubwa kabili izi ndege z’iyi kompanyi zo mu bwoiko bwa 737 Max 8 zikora (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege

Akoresheje urubuga rwa Twitter,perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks