October 18 2019

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr SEZIBERA Richard.

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bishobora kubera mu karere ka Gatsibo i Gabiro,aho Perezida Kenyatta yakomereje hari kubera umwihererro w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Uhuru Kenyatta asuye u Rwanda mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda,ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru no mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba ,EAC.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

RURA yababariye abashoferi 15 batwaye nta mubazi

Ubuyobozi bw’iki kigo burasaba abashoferi b’amatax voiture kwitabira gukoresha (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

U Rwanda, Uburundi na Tanzania bahuriye mu mushinga ukomeye (Mega Project)

Ba Minisitiri b’u Rwanda, u Burundi na Tanzania babisabye kuri uyu wa mbere ubwo (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks