October 18 2019

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr SEZIBERA Richard.

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bishobora kubera mu karere ka Gatsibo i Gabiro,aho Perezida Kenyatta yakomereje hari kubera umwihererro w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Uhuru Kenyatta asuye u Rwanda mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda,ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru no mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba ,EAC.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Imibare igaragaza imitsindire manota y’abakoze ibizami bya leta

Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% (...)

By | 5 August 2015 | 0 (comments)

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire (...)

By | 3 August 2015 | 0 (comments)

Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

banyeshuli barenga 200 kugeza ubu nta gakjuru kabo kazwi,uretse mamashusho (...)

By | 7 June 2015 | 0 (comments)

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire (...)

By | 3 May 2015 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks