October 18 2019

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr SEZIBERA Richard.

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bishobora kubera mu karere ka Gatsibo i Gabiro,aho Perezida Kenyatta yakomereje hari kubera umwihererro w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Uhuru Kenyatta asuye u Rwanda mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda,ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru no mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba ,EAC.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

NGOMA: Abengesha ibirenge bagiye kujya bahabwa ibihano

Ibi abaturage babitangarije ubwo itangazamakuru rya Radio na TV Flash ryasuraga (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks