April 27 2019

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

 

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr SEZIBERA Richard.

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bishobora kubera mu karere ka Gatsibo i Gabiro,aho Perezida Kenyatta yakomereje hari kubera umwihererro w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Uhuru Kenyatta asuye u Rwanda mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda,ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru no mumuryango wa Afrika y’uburasirazuba ,EAC.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Rubavu: Abaturage basabwe kureka inzira zitemewe zifashishwa n’umwanzi

Habyarimana Gilbert uyobora akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru rya Flash (...)

By | 6 March 2019 | 0 (comments)

Ubuzima ku mupaka nyuma yo kugirwa inama na Leta yo kudasubira muri Uganda

Mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Burera ku mupaka wa Cyanika, umunyamakuru (...)

By | 6 March 2019 | 0 (comments)

Nyanza: Umugabo yishe abana be babiri n’umuhini

Mu bana bapfuye, umukuru yarafite imyaka 4 undi yarafite umwaka unwe. Uwimana (...)

By | 6 March 2019 | 0 (comments)

Uturere turashinjwa kudakorana bya hafi n’imiryango itari iya Leta

Ibi RGB ibitangaje mu gihe kuri uyu wa 5 Werurwe yagiranye ibiganiro (...)

By | 6 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks