October 18 2019

Ubuzima ku mupaka nyuma yo kugirwa inama na Leta yo kudasubira muri Uganda

Kuri uyu wa gatatu abanyamakuru ba Flash bazindukiye ku mipaka ihana imbibi na Uganda kureba umwuka uhari nyuma y’aho u Rwanda rusabye abaturage kudakomeza kujya muri Uganda kubera ibikorwa by’ihohoterera rikorerwa Abanyarwanda bajyayo.

 

Mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Burera ku mupaka wa Cyanika, umunyamakuru wa flash yahageze ku isaha ya saa mbili za mu gitondo ahasanga hari amakamyo atatu mu gihe hari hamenyerewe kuba amakamyo menshi ndetse n’urujya n’uruza rw’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange rwari rwagabanutse.

Yagize ati “ Nahageze mu ma saa mbili(za mu gitondo). Muri macye ubundi hari hasanzwe hari amakamyo menshi cyane ariko nahageze mpasanga haparitse amakamyo atatu gusa nayo yahise agenda, amatagisi atwara abagenzi yo yabaga ari menshi cyane ariko hageraga imwe indi ikongera kuhagera hashize nk’iminota 30, ubona ko urujya n’uruza rwagabanutse ugereranyije mu buryo bwa busanzwe.”

Mu ntara y’Uburasirazuba ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare umunyamakuru wa flash watembereye kuru uyu mupaka yatubwiye ko uyu mupaka ari nyabagendwa cyane cyane ku Bagande ariko kuruhande rw’u Rwanda ubuyobozi bukaba bwabasabye kugabanya ingendo bagirirayo.

Ati “ Kugeza ubu ku mupaka wa Kagitumba icyo nakubwira ni uko ku ruhande rumwe uri nyabagendwa cyane cyane ku Bagande cyangwa ku bantu baturuka hakurya mu Uganda. Ku baturage ba hano mu Rwanda ubuyobozi bukaba bwabasabye ko bakoroshya ingendo zo kujya hakurya bitewe n’uko bagerayo bagahohoterwa. Muri rusange rero abaturage twaganiriye bakaba bavuze ko bakiriye icyo cyemezo cyane ko ngo nabo bari baratangiye kugabanya ingendo zijyayo kuko bageragayo bagafungwa abandi bakaburirwa irengero.”

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Gicumbi: Imvura idasanzwe yatembanye umwana aburirwa irengero

Iyo mvura yatangiye kugwa ahagana saa cyenda, ariko inyinshi muri izi nzu (...)

By | 11 October 2017 | 0 (comments)

Urubyiruko rwarangije Amashuri Makuru na...

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) kivuga ko cyiteguye guha ubufasha imishinga (...)

By | 11 October 2017 | 0 (comments)

Adeline Rwigara arashaka umwunganizi wunganiye Ingabire Victoire

Diane Rwigara iyi nshuro yambaye agakanzu k’umweru kamurekuye tumwe dukunze (...)

By | 11 October 2017 | 0 (comments)

Kudafungurirana imipaka ni ikibazo ku bwikorezi bwo mu kirere

Nubwo bimeze gutya ariko ahandi uru rwego ruratera imbere kandi hirya no hino ku (...)

By | 10 October 2017 | 0 (comments)

Abashomeri mu Rwanda ntibagera ku bihumbi 700

Ubu bashakashatsi bwamuritswe, kuri uyu wa mbere taliki 09 Ukwakira , na Labour (...)

By | 10 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks