March 11 2019

Uturere turashinjwa kudakorana bya hafi n’imiryango itari iya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda ruravuga ko nubwo hari imiryango itari iya Leta usanga igira uruhare rugaraga mu iterambere ry’igihugu, ngo hari iyindi idafite imikorere inoze ikeneye ko habaho kuyubakira ubushobozi kugira ngo nayo itange umusaruro.

 

Ibi RGB ibitangaje mu gihe kuri uyu wa 5 Werurwe yagiranye ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bakayigaragariza ko hakwiye kubaho imikoranire y’inzego z’ibanze n’imiryango itari iya Leta kugirango byihutishe iterambere cyane ko ngo iyi miryango iba ifite amikoro ahagije.

Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu Nteko Ishingamategeko Senateri Gerturde Kazarwa yagize ati “ icyambere bafite imbaraga, buri muryango utari uwa Leta uba ifite amafaranga, nkabona rero ikibura ari imikoranire hagati y’akarere na JADF.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Fortuné MUKAGATANA avuga ko hari ubwo imiryango itari iya Leta izana gahunda zo gufasha Leta isanzwe ifite hakabaho kuganira bakayereka ahakenewe ubufasha.

Ati “ Hari gahunda za Leta zitanga ibikorwa byenda gusa nk’ibyabo ariko buriya ntabwo bigera hose bitewe n’ingengo y’imari y’Akarere, abandi rero basigaye iyo abafatanyabikorwa baje turababwira ngo nimufashe naba bakeneye ubufasha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ari narwo rufite mu nshingano gutanga ibyangombwa ku miryango itari iya Leta, ruvuga ko muri rusange iyi miryango ifite akamaro mu iterambere ry’igihugu ariko ko hari n’igaragaza imikorere itanoze ikenekeye gufashwa kugira ngo itange umusaruro.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa EDOUARD yagize ati “ Kuri NGOs abantu bose bakora mu buryo butandukanye, hari abakora ibikorwa byiza usanga bifite uruhare mu iterambere ry’abaturage, hari n’abandi badafite imikorere inoze, icyo twavugaga ni ukugirango babandi bafite ibikorwa byiza bafashwe kugira ngo bishyirwe mu bikorwa bitange umusaruro na babandi bafite imikorere itanoze bafashe kugirango bayinoze.”

Mu Rwanda hari imiryangango itari kuri leta irenga 1000. Hari inkunga Leta igenera imwe muri iyo miryango kugirango irusheho gutanga umusaruro mu kuzana impinduka mubaturage.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ikompanyi ya Boeing yatangiye kubazwa nyuma y’impanuka

Bibaye ubwa kabili izi ndege z’iyi kompanyi zo mu bwoiko bwa 737 Max 8 zikora (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege

Akoresheje urubuga rwa Twitter,perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Perezida Kenyatta yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Ku kibuga k’indege cya Kigali, Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

Rubavu: Abaturage basabwe kureka inzira zitemewe zifashishwa n’umwanzi

Habyarimana Gilbert uyobora akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru rya Flash (...)

By | 6 March 2019 | 0 (comments)

Ubuzima ku mupaka nyuma yo kugirwa inama na Leta yo kudasubira muri Uganda

Mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Burera ku mupaka wa Cyanika, umunyamakuru (...)

By | 6 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks