March 25 2019

India-Pakistan: Umuzi w’ikibazo hagati y’ibi bihugu by’abavandimwe

Mu gitondo cyo kuri yu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019 Aljazeera ibyutse yandika ko igisirikare cyirwanira mu mazi cya Pakisitan kigambye ko cyakumiriye ubwato bw’intambara bw’abahinde bugendera munsi yamazi kwinjira mu mazi ya Pakistan. Ibi nibyo biheruka ku ruhererkane rw’ibinyetso by’umwuka utari mwiza ukomeje gututmba hagati y’ibihugu bituranyi ariko bihora birebana ayingwe.

 

Mu kwezi gushize igitero gikomeye cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku ngabo z’ubuhinde zari ku gice cy’intara ya Kashimir kigenzurwa n’ Ubuhinde abasirikare 42 b’icyo gihugu bahise bahasiga ubuzima.Iki gitero gifatwa nk’igikomeye mu byaranze amakimbirane hagati y’Ubuhinde na Pakistani kuva mu myaka 30 ishize.

Iki gitero kigambwe n’umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba Jaish-e-Muhammad (JeM) ukorera mu ntara ya Kashimir.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yagaragaye afata umunota wo kunamira abasirikare be bishwe muri icyo gitero anatanga gasopo kubakigizemo uruhare.Minisitiri Mudi yavuze ko bakoze amakosa akomeye.

Yagize ati”Ndashaka kubwira abagize umutwe w’iterabwoba n’aba bari Inyuma ko bakoze amakosa akomeye cyane kandi ko bagomba kwishyura n’ikiguzi kiri hejuru ibyo bakoze.”

Tariki 26 z’ukwezi kwa kabiri nyuma y’iminsi 12 gusa igitero cyiciwemo abasirikare b’abahinde kibaye indege z’intambara z’ubuhinde zigambye gusuka ibisasu ku nkambi ya gisirikare y’abo barwanyi ba Jaish-e-Muhammad kandi ngo hapfuye benshi.

Pakistani yigambye ko yahanuye indege z’Ubuhinde zagabye ibyo bitero ndetse umwe mu bapilote arafatwa. Aza gusubizwa ubuhinde tariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu mu cyo Pakistanii yise ikimenyetso cy’amahoro.

Nyamara ubushyamirane na n’ubu buracyumvikana hagati y’ibi bihugu dore nk’ubu ku wa mbere tariki 4 Werurwe Pakisitani yavuze ko yarasanye n’ingabo z’Ubuhinde ku mupaka uhuza ibyo bihugu mu ntara ya Kashimir.
Ese uku kurebana ayingwe hagati y’ibi bihugu ni ibyaryari?

Inkuru ya BBC ivuga ko na mbere y’uko ibihugu byombi bibona ubwigenge mu mwaka wa 1947 byigobotoye ubwongereza Intara ya Kashimir yakomeje kurwanirwa n’impande zombi.

Icyo gihe imyanzuro y’umuryango w’abibumbye iha ubwigenge ibyo bihugu byombi yavugaga ko Intara ya Kashimir yashoboraga kuba agace ka Pakistani cyangwa ak’Ubuhinde. Hari Singh wari umushefu w’ako gace yahisemo ko kiyomeka ku buhinde intambara ya mbere y’imyaka 2 iba irashojwe.

Indi ntambara ikomeye yadutse mu mwaka wa 1965 indi mu mwaka wa 1971 mu myaka ya 1999 nabwo bararwanye mu ntambara itaramaze iminsi ariko muri uwo mwaka ibihugu byombi byigambye gutunga ibitwaro kirimbuzi by’ubumara.

BBC kandi ivuga ko Agace ka Kashimir kayoborwa n’ubuhinde ariko gahoramo imyivumbagatanyo idashira.Impamvu itangwa n’uko abantu benshi muri ako gace badashaka kuyoborwa n’ubuhinde bagashaka kwigenga cyangwa bakomekwa kuri Pakistani.

Umubare munini wa Leta ya Jamu na Kashimir bibarizwamo 60 ku ijana by’abayoboke ba Islam bituma iyo Leta iba yonyine mu zigize Ubuhinde zirimo abayisilamu benshi.

Umubare munini w’ubushomeri,ibibazo by’uburenganzira bwa muntu butubahirizwa n’inzego z’umutekano imyigaragambyo iakze ndetse no kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu ntara ya Kashimir ngo byatije umurindi amakimbirane hagati y’ubuhinde na Pakistani.

Mu mboni z’abasesengura ikikibazo kibonwa gite? Ghautier Rybinski ni impuguke ya France 24 muri Politike mpuzamahanga.

Aragira ati ”Ku butaka bwa Kashimir aho ubuhinde bufite ½ n’ikindi kimwe cya kabiri kuri Pakistani buri ruhande rero rukoresha aka gace na n’uko guhangana ng’igikoresho cya Diplomasi y’igihugu ku kindi,aha ndisobanura ntya nk’uko ubuhinde bwahisemo gushyigikira leta zunze ubumwe b’abasovieyete mu myaka ya za 50 nina ko bwahozaga ijisho ku gace ka Kashimir. Byavugwaga rero ko uko Pakistani yakomezaga gufashwa na Amerika nina ko ubuhinde bwafashaga urundi ruhande,imitere y’iki kibazo inakora cyane kuri diplomasi y’ubuhinde na Pakistani."

Mu mwaka wa 2003 ibihugu by’Ubuhinde na Pakistani byemeranijwe amasezerano y’agahenge ndetse Pakistani yemera guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga inyeshyamba zirwanya Ubuhinde, mu mwaka wa 2014 guverinoma nshya y’Ubuhinde yagaragaje ubushake bw’ibiganiro by’amahoro ariko nyuma y’umwaka Ubuhinde bwaneguye Pakistani kurebera inyeshyamba zayigabyeho ibitero.

Mu mwaka wa 2017 Minisitiri w’Intebe w’ubuhinde yasubitse urugendo yari kugirira Islamad muri Pakistani aho yiri kwitabira inama y’akarere ibyo bihugu biherereyemo.

Amahanga akomeje guhangayikishwa hagati y’ibi bihugu biri mu bya mbere bitunze ibitwaro bya Kirimbuzi ku isi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Abdelaziz Bouteflika yakirijwe imyigaragambyo

Uyu musaza w’imyaka 82 aheruka kugaragara mu ruhame nka perezida mbere ya 2013 (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

India-Pakistan: Umuzi w’ikibazo hagati y’ibi bihugu by’abavandimwe

Mu kwezi gushize igitero gikomeye cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku ngabo z’ubuhinde zari (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Museveni, Kiiza Besigye,General Muntu na Bobi wine batangiye kwitegura amatora yo muri 2021

Dr Besigye w’imyaka 62, usanzwe ayobora ishyaak rya Forum For Democatic Change (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

“Tutarajya mu nteko twafatwaga nk’inyeshyamba” Dr Frank HABINEZA

Ibi Green Party yabitangage kuri iki cyumweru mu nama ya Biro Politiki yahuje (...)

By | 25 February 2019 | 0 (comments)

Trump agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Ikindi yagarutseho yemeje ko urukuta rugabanya Amerika na Mexique ruzubakwa ku (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks