November 15 2017

Mu Burundi Pierre-Claver Mbonimpa yafunguwe

 

Pierre-Claver Mbonimpa yafunguwe by’agateganyo ngo ajye kwivuriza mu muryango we.

Pierre Claver Mbonimpa ni umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yatawe muri yombi arafungwa mu kwezi kwa 5 hagati k’uyu mwaka ashinjwa guhungabanya umutekano wo mu gihugu no hanze.

Yari amaze ukwezi arwariye muri gereza, arwaye kanseri n’umutima.

Urukiko rwisumbuye rwa Bujumbura nirwo rwatanze uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo kuri Pierre Claver Mbonimpa.

Nubwo yafunguwe ariko yashyizweho imirongo agomba kugenderaho nko kudakandagira ku kibuga cy’indege, aho bategera imodoka ndetse no mu muryango abarizwamo w’abaharanira uburenganzira bwa muntu Aprodh.

Pierre Claver Mbonimpa arekuwe nyuma y’uko Amerika ibisabye uburundi mu minsi ishize

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Aborozi b’abazungu bamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo

Ni imyigaragambyo bise Black monday bisobanuye "ku wa mbere hijimye" Umujyi wa (...)

By | 31 October 2017 | 0 (comments)

Umurwayi wa Kanseri flash yakoreye ubuvugizi

Jeanne Uwimana avuga ko yagaruye icyizere nyuma y’ubuvugizi Flash yamukoreye (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Abana 17500 batewe inda mu Karere ka Karongi: MIGEPROF

Ibi byatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Imbunda y’Umunyekongo yatoraguwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayihasize ntibazwi, ariko birakekwa ko ari iyo muri repubulika iharanira (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

’Nabashyingiye bakiri amasugi’ Janet Museveni

Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo, ubwo hizizwaga (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks