August 19 2019

“Nta mupaka n’umwe w’u Rwanda u funze” Dr. Sezibera

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda iravuga ko imipaka ihuza u Rwanda na Uganda nta numwe ufunze. Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Dr. Sezibera Richard yagaragaje ko igituma Abanyarwanda babuzwa kujya mu gihugu cy’abaturanyi ari impungenge z’umutekano wabo.

 

Ibibazo byiganjemo ibirebana n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere nibyo byafashe umwanya munini mu kiganiro cya Minisitiri Dr Richard Sezibera n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ifitanye n’Ubugande ibibazo 3 binafatwa nk’intandaro y’uyu mwuka mubi, Ministri Sezibera avuga ko ibi bibazo bishingiye ku Banyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bagakorerwa iyica rubozo, bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda, icyuho Uganda iha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC kandi bakorana na bamwe mu bategetsi ba Uganda. Icya gatatu ni ibibazo abacuruzi b’Abanyarwanda bagirira muri Uganda, baba abahakorera cyangwa abahanyura, ugasanga bamwe ibicuruzwa byabo birafatwa bikamara amezi, bimwe bakabirekura ibindi ntibabirekure.

Ibinyamakuru bya Uganda bivuga ko imipaka yose ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda ifunze ariko Minisitiri Sezibera yahakanye aya makuru, avuga ko hari ibikorwa byo kuhubaka byatumye amakamyo abuzwa kuhanyura.

Yagize ati”Nta mu paka n’umwe w’u Rwanda ufunze, ikibazo gihari ni ukubaka kurimo gukorwa ku mupaka wa Gatuna. Abari Gatuna murahazi uko hateye ni ahantu hafunganye… ntabwo ari ahantu harambuye icyo kibazo rero ni icyo kubaka iyo One Border Post nibwira ko izarangira nko mu kwezi kwa gatanu.”

U Rwanda rumaze iminsi rubuza abaturage barwo kwambuka umupaka uwo ariwo wose bajya muri Uganda kandi igihugu kigaragaza ko umupaka ufunguye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga agaragaza ko ari uko abahajya bahohoterwa.

Aragira ati ”Ku bw’ iki kibazo gihari turasaba Abanyarwanda kuba birinze kujya muri Uganda kugira ngo tuzabanze tumenye neza aho kiri.”

Muri iki gihe hari amakuru yaturukaga muri Uganda avuga ko u Rwanda rwashyize abasirikare benshi ku mukapa, Minisitiri Sezibera yabwiye abanyamakuru ko aya makuru atariyo.

Yakome agira ati “Ibindi numva mwari mu bajije by’ingabo ziyongereye nta Ngabo ziyongereye ku mupaka ntabwo cyaba ikibazo u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo zarwo aho rushaka, aho rubona ko bikenewe ariko nta ngabo ziyongereye ku mupaka. Ibikorwa bya Gisirikare n’iby’umutekano birakomeza nk’ibisanzwe.”

N’ubwo bimeze gutya ariko abategetsi muri Uganda basa n’abaca amarenga ko umubano uzageraho ukaba mwiza bidatinze. Kuri uyu wa Kabili Minisitiri w’intebe w’iki gihugu bwana Ruhakana Rugunda yasabye abaturage ba Uganda, cyane cyane abatuririye imipaka no mu turere tuyegereye gushyira imitima hamwe, abizeza ko ikibazo kizakemurwa mu buvandimwe kandi mu gihe kitarambiranye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks