June 3 2019

Icyo u Rwanda rwungukira mu kuba rufite Bazeye na Lt Col Abega bahoze muri FDLR

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko abahoze mu mitwe ya FDLR baherutse gufatwa batanga amakuru akenewe kubashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Dr Richard Sezibera yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019.

 

Dr Richard Sezibera yavuze ko u Rwanda rwahaye amakuru Uganda ibimenyetso by’uko hari abagamije guhungabanya umutekano warwo barimo gukorera muri icyo gihugu, harimo n’ibimenyetso bigaragara mu buhamya bwa LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Ku kibazo cya Laforge Fils Bazeye na Lt Col Abega baherutse gutabwa muri yombi ngo bameze neza kandi baratanga amakuru akenewe kubashaka guhungabanya u Rwanda.

Dr Sezibera yagize ati “Abandi babiri nabo baherutse kuza umwe wari ushinzwe ubutasi undi akora ibindi, barafashwe, bazanywe mu Rwanda, bameze neza, baratanga amakuru menshi. Icy’ingenzi ni uko batashye bari iwabo, ibindi Leta izagenda ibibagezaho mu gihe bibaye ngombwa. Ariko bari mu Rwanda barimo baratanga amakuru meza akenewe.”

Muri iki kiganiro kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje uko RNC ya Kayumba Nyamwasa ihagaze.

Yagize ati “Noneho rero kuri RNC ,… RNC ni agatsiko gato rwose kari mu marembera, ntigafite imikorere ihamye, nta murongo nta buyobozi, kandi kazasenyuka. Gusa ariko icyo twe tureba muri uko kuba mu marembera kwako gatsiko gato hari abantu kari gushaka gukorana nako muri Uganda. Ni nacyo kibazo cyacu urebye...”

Minisitiri Dr.Sezibera yakomeje avuga ko u Rwanda rutabona impamvu RNC ikwiye kuba itera ibibazo ibi bihugu kuko ngo kuri ubu itera akuka gake.

Ati”Gusa ariko kubera impamvu utamenya aka gatsiko karacyatera akuka, ni nayo mpamvu duhora tubivuga kuba yaba ifite abantu bashaka kuyifasha muri uko kurembera kwako. Twashyizeho impapuro zo guta muri yombi bamwe mubayobozi ba RNC bakoze ibyaha mu Rwanda aho bari hose,…bamwe muri bo ariko bakora mu buryo bubaha urwaho rwo kuvugwa mu matwi y’abantu bakora ibikorwa runaka…”

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye neza ubufatanye bwa FDLR na RNC bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda banyuze ku butaka bwa Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri RDC, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka "P5, Rwanda National Congress bivugwa ko ari iya Kayumba Nyamwasa."

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks