June 9 2019

Abahinzi barasaba Leta kuborohereza kubona inguzanyo

Bamwe mu bahinzi batakambira Leta ngo boroherezwe kubona inguzanyo mu buhinzi .Aba bavuga ko urwunguko basabwa ku nguzanyo ruri hejuru cyane mu gihe bamwe banavuga ko no kubona ingwate ari imwe mu mbogamizi zibadindiza.

 

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko iri kuvugana n’amabanki mpuzamahanga kugirango ajye agenera u Rwanda inguzanyo inyuzwa mu mabanki mu rwego rwo kugeza kuri benshi inguzanyo.

Muragijimana Ephrem w’imyaka 32 ukomoka mu karere ka Ruhango ni umuhinzi ,kimwe na bagenzi be kuri ubu nta kigo cy’imari na kimwe bari batinyuka kwegera nahabwe inguzanyo mu buhinzi.

Bamwe bagaragaza ko baba babifiteho amakuru macye ,abandi bakavuga ko basabwe urwunguko ruri hejuru mu guzanyo bari basabye ,abandi nabo bati ingwate iracyari imbogamizi.Gusa bose bahuriza ku kuba bagifite imbogamizi mu buhinzi bwabo kuko badafite amikoro ahagije.

HARERIMANA Theogene we yagize ati "nk’ubu ntitubona iyo mbuto bigatuma umuntu ahinga ibyo abonye. Nk’aha ntiduhinga ibirayi n’imyumbati ariko tubonye iyo nguzanyo twahinga nta kibazo. "

Aba bahinzi bahuriza ku kuba boroherejwe kubona inguzanyo bahinga kinyamwuga bikabakura benshi mu bushomeri,bavuga ko hari icyo leta yabafasha kandi ifitiye ubushobozi .

Esdras Murenzi we yagize ati "Cyane rwose ubuhinzi bwakwaguka,kuko urubyiruko rurashaka gukora kandi nta mikoro rufite ,rero amikoro abonetse twahinga kandi urubyiruko tukvana mu bushomeri.

MURAGIJIMANA Pascal yagize ati"nk’ubu bagakwiye kuvuga bati nk’ubu uyu muhinzi yahuye n’ibiza bitandukanye,reka tumugabanirize yishyure,nko mu majyepfo aho tuvuka hagezweho guhinga imyumbati n’ibigori ,nagenda nkakodesha umurima ngahinga imyumbati umwaka umwe n’igice ngatangira kwishyura,numwa hajyaho ikigo cyishingira abaturage bakajya bahabwa inuzanyo badasabwe ingwate kuko abenshi tuba tutazifite."

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana we yemeza ko inguzanyo igiye kugera kuri benshi kandi mu buryo bworoshye kuko yemeza ko leta y’ u Rwanda hari icyo iri gukora .

Yagize ati"Hari ibigega by’imari byo hanze bitanga amafaranga biyanyujije mu ma banki kugirango banki nazo ziyageze ku bayakeneye mu mishinga itandukanye cyane cyane iciriritse ,ibyo birakomeje ariko cyane cyane turimo turashaka n’ahandi kugirango inguzano ziyongere,zigere kuri besnhi kandi mu buryo bworoshye."

Ariko se ku kijyanye n’urwunguko ku nguzanyo abahinzi bavuga ko rukiri hejuru rushobora kuzamurwa mu minsi iri imbere ? BamwE mu banyamabanki bo bagaragaza ko bagabanijeho ku gaciro k’urwunguko fatizo bajyaga batangiraho inguzanyo ku bakiriya babo. urugero ni nka banki y’abaturage y’u Rwanda yarugabanijeho 2 % muri uku kwezi ,Icyakora si urwunguko ntakuka kuko rushobora kwiyongera,hagendewe ku mpamvu nyinshi zirimo n’ibyago byo hugomba.

Inzego za leta zitandukanye zikunze gushishikariza abanyarwanda kugana ibigo by’imari ,kugirango bahabwe inguzanyo.bashora mu mishinga itandukanye irimo no guhinga no korora imirImo KURI UBU ikorwa n’abagera kuri 70 ku ijana mu Rwanda.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks