April 27 2019

Nyagatare: Abasigajwe inyuma n’amateka barifuza ikiciro cy’ubudehe kibahesha inguzanyo ya Kaminuza

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Tabagwe, mu murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko abana babo barangiza kwiga amashuri yisumbuye bakabura amahirwe yo kujya muri Kaminuza kubera ikiciro cy’ubudehe bashyizweho,bityo basanga ejo hazaza habo atari heza.

 

Ubwo umunyamakuru wa Flash yabasuraga bamubwiye ko icyizere cy’ejo hazaza bakibona mu kwiga,bityo ko kugira ngo imibereho yabo y’ejo hazaza izabe myiza ari uko abana babo bahabwa amahirwe yo kwiga Kaminuza.

Umwe ati ‘’Biramutse bishobotse, uko kwiga icyo tukwitezeho, ni uko (kwiga)aricyo kintu gihindura amateka vuba. Kuko ubungubu nk’imiryango yacu tumaze kubona hari indi miryango yateye imbere bitewe n’uko abana babo bize.’’

Uwitwa Nizeyimana Godffrey, umunyeshuri warangije amashuri yisumbuye ariko akabura uko yiga Kaminuza kubera icyiro cy’ubudehe iwabo washyizweho, avuga ko ikibazo cye abasenateri bakizi kandi ko bari basabye akarere ka Nyagatare kugikemura ariko ngo ntacyo bagikozeho.

Ati ‘’ Nize imibare, niga ubukungu ndetse n’ubumenyi bw’Isi, ndangije ngira n’amahirwe yo kwemererwa kwiga Kaminuza ariko nyuma haza kubaho imbogamizi y’ikiciro cya gatatu cy’ubudehe kugira ngo umuntu azabone inguzanyo urumva ko biba bitoroshye.’’

Nizeyimana avuga ko bari bamusabye ibyangombwa kugira ngo ajye kwiga bituma areka akazi yari afite ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Ati ‘’Badutumye ibyangombwa bituma twangiza ibyacu no nta n’umwe urajya kwiga. Abasenateri, njye nabameshaga y’uko imyanzuro akarere kabemereye itigeze ishyira mu bikorwa,ahubwo babikurikiorane kugirango ishyirwe mu bikorwa.’’

Murekatete Juliette, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka barangije amashuri yisumbuye bafashijwe bagakomeza Kaminuza kandi n’undi ufite ikibazo nk’iki yagana ubuyobozi bw’akarere bukamufasha.

Ati ‘’ Aho mvugira aha ngaha dufite abanyeshuri bane bari muri Kaminuza, no muri secondly dufite bane, uwo musore rero mwabwira na we akatugana.’’

Iki kibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bagaragaza ko ubushake bwo gutera imbere binyuze mu kwiga, kiravugwa mugihe umwaka ushize bari barashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe,imwe mu nzitizi kuibatsinze neza yatumye badahambwa inguzanyo kugoirango bakomeze kaminuza.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks