June 3 2019

Rwamagana: Ahitwa Buswahilini barifuza dodani mu muhanda

Rwamagana: Ahitwa Buswahilini barifuza dodani mu muhanda
Bamwe mu baturage baturiye umuhanda uva ahitwa Buswahilini mu mujyi wa Rwamagana werekeza i Zaza ho mu karere ka Ngoma baravuga ko batewe impungenge n’impanuka zikunda kuba muri uyu muhanda.

 

Ni umuhanda w’igitaka uva mu mujyi wa Rwamagana werekeza Karembo na Zaza ho mu Kerere ka Ngoma, aho abaturage bawuturiye baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuze ko bafite impungenge z’impanuka zikunda kuwuberamo bitewe n’uko ibinyabiziga biwukoresha biba bifite umuvuduko ukabije.

Umuturage umwe ati “ Haba umuvuduko uteye ubwoba kubantu bazamuka no kumanuka kandi ni uko, ari amamoto ari imodoka. Tuvuge nk’umuntu ejo bundi bahagongeye yagonzwe n’umuntu wazamukaga anyura mu mukono w’umuntu umanuka ahita amugonga, byaratubabaje cyane.”

Undi ati “ Impamvu mbona ibitera ni uko umuhanda mu bugari ubwawo ari muto. Nta mwanya w’abanyamaguru uhari, mbega ni hato urebye.”

Undi nawe ati “impungenge z’uyu muhanda ni uko nta bapolisi baba barimo kandi imodoka ziba zifite umuvuduko urenze.”

Ikifuzo cy’aba baturage ni uko hashyirwamo dodani kandi hakoherezwa abapolisi kuko ngo byatuma ibinyabiziga bigabanya umuvuduko.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP JMV Ndushabandi yavuze ko nta dodani bashyira mu muhanda w’igitaka ariko ko bagiye kuganira n’inzego z’akarere ka Rwamagana kugirango bamenye ubwinshi bw’imodoka zihanyura.

Yagize ati“ Dodani zishyirwa mu mihanda ntabwo zajya hose, hari ahandi se wari wabona dodani mu munda w’igitaka? Ngiye kubwira inzego zihegereye icyo gukora, icyo bari busange kibereye nicyo bakora.”

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko impamuka muri uyu muhanda zikunze kubera ahazwi nko mu Giporoso mu murenge wa Kigabiro.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks