May 24 2019

Museveni, Kiiza Besigye,General Muntu na Bobi wine batangiye kwitegura amatora yo muri 2021

Perezida Museveni w’imyaka 74 uzaba yiyamamariza manda ya 6 ari kugerageza kuzuza imyaka 40 ari ku buperezida muri manda izarangira muri 2026 naramuka atsinze amatora yo muri 2021, yahawe uburenganzikra n’ishyaka rye rya NRM kuzarihagararira muri ayo matora.

 

Dr Besigye w’imyaka 62, usanzwe ayobora ishyaak rya Forum For Democatic Change (FDC ) yamaze gutangaza ko yiteguye kuzatsinda aya matora kandi nka Perezida azahindura guverinoma ikagirwa n’abaministiri n’abanyamabanga 37 icyo yise Inama y’Abaministiri ya rubanda.

Dr. Besigye azaba ahanganye na Museveni ku nshuro ya 5, n’ubwo babaye inshuti mu gisirikare mu gihe cy’intambara ya Bush yo mu 1981 - 1986 yashyize Museveni ku ntebe y’ubuperzida bwa Uganda.

Kuva muri 2001, Besigye ahora ahanganye mu matora na Museveni yabereye umuganga muri iyi ntambara ya Bush.

Ikinyamakuru dukeshya iyi nkuru cyanditse ko abandi babiri bahanzwe amaso muri Uganda, ari umunyamuzika akaba n’umudepute Robert Sentamu Kygulanyi bakunze kwita Bobi Wine w’imyaka 37 gusa, n’uwigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo Maj-General Mugisha Muntu w’imyaka 60.

Kuwa 2 Gashyantare uyu mwaka, Bobi Wine yabwiye televiziyo y’Abanyamerika ya CNN ko yiteguiye guhangana na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2021, kandi atari gukora wenyine, gusa ntaratangaza igenamigambi rye muri aya matora.

Mugisha Muntu yavuye muri FDC ashinga ishyaka rye anajyana bamwe mu bari abayoboke ba FDC nawe avuga ko yiteguye guhangana na Museveni akazakosora ahagaragaye intege nke ubwo ishyaka rya FDC yarimo ryahangana mu matora yatambutse.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Abdelaziz Bouteflika yakirijwe imyigaragambyo

Uyu musaza w’imyaka 82 aheruka kugaragara mu ruhame nka perezida mbere ya 2013 (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

India-Pakistan: Umuzi w’ikibazo hagati y’ibi bihugu by’abavandimwe

Mu kwezi gushize igitero gikomeye cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku ngabo z’ubuhinde zari (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Museveni, Kiiza Besigye,General Muntu na Bobi wine batangiye kwitegura amatora yo muri 2021

Dr Besigye w’imyaka 62, usanzwe ayobora ishyaak rya Forum For Democatic Change (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

“Tutarajya mu nteko twafatwaga nk’inyeshyamba” Dr Frank HABINEZA

Ibi Green Party yabitangage kuri iki cyumweru mu nama ya Biro Politiki yahuje (...)

By | 25 February 2019 | 0 (comments)

Trump agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Ikindi yagarutseho yemeje ko urukuta rugabanya Amerika na Mexique ruzubakwa ku (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks