October 18 2019

U Rwanda rurifuza ibiganiro hagati ya Uganda n’u Burundi ngo imishinga ya EAC itadindira

Mu gihe hakomeje kuvugwa ikibazo cy’Abanyarwanda bajya muri Uganda bagafungwa bakanakorerwa iyicarubozo, no kuba kuri ubu Rwanda n’u Burundi batabaye neza, kuri ubu Leta y’u Rwanda iravuga ko iki ari ikibazo ibihugu bigomba kuganiraho kugirango kitazatuma imishinga y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba idindira.

 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Newtimes mu mpera z’icyumweru dusoje ku wa 1 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera yavuze ko ibibazo byo guhohotera Abanyarwanda byigeze kuvugwa muri Tanzaniya ariko ko habayeho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi iki kibazo kigahagara, bityo ko n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda ,Uganda n’u Burundi hakenewe ibiganiro kugira ngo bitazaba inzitizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati “ Kuva muri 2007 igihe u Rwanda rwinjiraga mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba hari ibibazo byinshi birimo niby’umutekano.Dusubije amaso inyuma,muribuka ko hari igihe Abanyarwanda birukanagwa muri Tanzaniya,icyo cyari ikibazo gikomeye ariko habayeho kuganira na Tanzaniya ikibazo kirarangira, ubu tubanye neza na Tanzaniya. U Burundi bufite ibibazo imbere mu gihugu,iki ni ikibazo ku iterambere rya EAC kandi ubona kigikomeje. Na Uganda Abanyarwanda barahohoterwa, barafungwa abandi bagashimutwa. Ibi ni ibibazo tugomba gukemura tugakomeza ukwishyirahamwe kw’ibi bihugu kuko ntabwo dushobora gucika intege ngo ni uko hari ibibazo.”

Imvugo siyo ngiro muri EAC

Minisitiri Sezibera yavuze ko hari amasezerano atandukanye ibihugu bigize EAC byashyizeho umukono ariko ko hari ikiri icyuho mu ishyirwamubikorwa ryayo.

Ati “Twashyize umukono ku masezerano ajyanye n’amahoro n’umutekano, kubungabunga ibidukikije, ubuzima,imibereho y’abaturage,ubucuruzi n’ayandi. Ikibazo gihari ni ishyirwamubikorwa ryayo. Nk’u Rwanda ntibihagije gusinya amasezerano gusa, twe tuba dushaka ko ashyirwa no mubikorwa.”

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba washinzwe mu 1967, muri 1977 urahagarara kubera impamvu zitandukanye zirimo n’izumutekano muke mu Karere, ariko mu 2000 wongera kuzanzamuka. Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitandatu aribyo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudan y’Epfo, Tanzania, na Uganda.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks