March 25 2019

“Tutarajya mu nteko twafatwaga nk’inyeshyamba” Dr Frank HABINEZA

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda “DEMOCRATIC GREEN PARTY OF RWANDA “ riravuga ko nyuma y’aho riboneye imyanya mu nteko ishingamategeko ,imikoranire yaryo n’inzego z’ibanze yabaye myiza aho kuri ubu nta muturage ugihutazwa azira kuba umuyoboke wa Green Party.

 

Ibi Green Party yabitangage kuri iki cyumweru mu nama ya Biro Politiki yahuje abarwanashyaka bayo baturutse mu gihugu hose.

Mubihe bitandukanye ishyaka GREEN PARTY ryakunze kumvikana mu itangazamakuru rivuga ko Abayoboke baryo bahutazwa n’inzego z’ibanze ariko nyuma y’aho iri shyaka riboneye imyanya mu nteko ishingamategeko ,abayoboke baryo bavuga ko abayobozi b’inzego zibanze basigaye baryiyumvamo aho kuri ubu nta muturage ugihutazwa cyangwa ngo yimwe servise kubera ko ari muri Greena Party.

Habarurema Jean de Dieu ni umwe mu bayoboke b’iryo shyaka yabwiye itangazamakuru rya Flash ati”N’ubwo turi abarwanashyaka twabaga dufite ubwoba twumva ko abayobozi bagomba kutubangamira.”

Undi nawe yagize ati”Mu nama z’abaturage,mu nteko z’abaturage abayobozi bo ku karere no ku murenge bakaza nkatanga ibitekerezo bikagera hejuru nk’umuturage usobanukiwe.”

Depite Frank HABINEZA umuyobozi w’ishyaka Green Party nawe yemeza ko imikoranire y’ishyaka rye n’inzego zibanze yabaye myiza nyuma yaho ritsindiye imyanya munteko ishingamategeko. Ngo kera bafatwaga nk’inyeshyamba ariko ubu ngo ibintu byarahindutse.

Yagize ati”Mbere inzego z’ibanze zafataga abantu bacu nabi cyane babafataga nk’inyeshyamba cyangwa se abantu bica amategeko kandi atari byo,ariko nyuma y’amatora y’abadepite habayeho umutuzo n’ituze ku barwanashyaka bacu.Bashobora gukora akazi kabo ntta muntu ubiruka nyuma nk’uko byari bimeze.”

Iri shyaka Green Party ryatangijwe muri 2013 ,mu matora y’abadepite aheruka iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatsindiye imya 2 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Abdelaziz Bouteflika yakirijwe imyigaragambyo

Uyu musaza w’imyaka 82 aheruka kugaragara mu ruhame nka perezida mbere ya 2013 (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

India-Pakistan: Umuzi w’ikibazo hagati y’ibi bihugu by’abavandimwe

Mu kwezi gushize igitero gikomeye cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku ngabo z’ubuhinde zari (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Museveni, Kiiza Besigye,General Muntu na Bobi wine batangiye kwitegura amatora yo muri 2021

Dr Besigye w’imyaka 62, usanzwe ayobora ishyaak rya Forum For Democatic Change (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

“Tutarajya mu nteko twafatwaga nk’inyeshyamba” Dr Frank HABINEZA

Ibi Green Party yabitangage kuri iki cyumweru mu nama ya Biro Politiki yahuje (...)

By | 25 February 2019 | 0 (comments)

Trump agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Ikindi yagarutseho yemeje ko urukuta rugabanya Amerika na Mexique ruzubakwa ku (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks