October 18 2019

Ngororero: Umubare w’abana bata ishuri uteye inkeke

Mu karere ka Ngororero haravugwa abana bata ishuri bakomeje kwiyongera,ababyeyi n’abayobozi b’inzego zibanze muri ako gace bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri ari ibibazo byo mu miryango n’ababyeyi bigira ntibindeba mu gurikirana uburere bw’abana babo. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 abana bataye ishuri bazaba barigaruwemo nibura ku gipimo cya 85%

 

Ni mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero hafi ya stade y’umupira w’amaguru irimo kubakwa muri ako gace. Hirya yayo gato hari itsinda ry’abana 7 barimo 4 bigaragara ko bavuye kwiga,abandi 3 dukurikije umwanda ubagaragaraho duketse ko bashobora kuba batize cyangwa bamaze igihe batiga.

Ikiganiro abo bana bagiranye na Flash Fm na Flash Tv babanje kutubwira ko bavuye kwiga ariko babeshya.

Umwe twamubajije igihe aherukira ku ishuri maze asubiza agira ti ”Uyu munsi mvuye yo” Nyamara uwo mwana yaje kwemera ko atize,aza no kwemera ko yiga iminsi ibarirwa ku ntoki mu cyumweru.

Yagize ati”Nasibye kuko mama yari yambwiye ngo ngume ku rugo ngo agiye ku isoko araje.”

Undi mwana yagize ati”Nabyutse ngiye kujya ku ishuri mama ngo ningende njye kwa kaka njye kuzana yo amafaranga ye.“

Umwana wa gatatu we yavuze ko asiba ishuri igihe iwabo habaye ikintu ati”Nsiba iwacu twenze cyangwa twakoresheje ubukwe.”

Ibyo guta ishuri kuri bamwe mu bana bo mu karere Ka Ngororero bigaragazwa n’abana baturanye ibivugwa n’aba bana birashoboka ko hari n’abata ishuri bakajya gukora imirmo ivunanye.

Umwe mu bana biga yagaragaje ko hari umwana baturanye aho nyina umubyara amubuza kwiga “Ni nyina umubuza kwiga ngo natunde ibishingwe abimujyanire mu ntabire.”

Hari n’umwana wavuze ko azi mugenzi usiba ishuri akajya mu birombe bbicukurwamo amabuye y’agaciro cyangwa ahatundirwa umucanga.

Hari ababyeyi bo muri aka agace bavuga ko guta ishuri ku bana hari igihe biterwa n’uburangare bw’ababyeyi ngo bigira ntibindeba ku gukurikirana uburere bw’abana babo.

Umwe muri abo babyeyi yabwiye Flash Tv na Flash ati”Kubera ko hakiri imyumvire iri hasi ku babyeyi mu rwego rwo gushishikariza abana kwitabira ishuri.Icyo ntabwo twagisubiza inyuma imyumvire y’ababyeyi ishobora gutuma abana bata ishuri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemera ko hari umubare utari muto w’abana bata ishuri muri ako karere,ibi ngo bikaba bifitanye isano n’ibibazo byo mu Miryango.Kuradusenge Janvier ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko umwaka wa 2019 uzarangira nibura 85% by’abana bataye ishuri barisubijwemo.

Yagize ati”Na byabibazo byose twavugaga byo mu miryango bituma abana bacu batiga ariko dufite ingamba nyinshi nzo kubagarura.Urumva mu mezi ane tumajije kugarura abana barenga 1000.Turumva ko uyu mwaka uzarangira nibura abagera kuri 85% tumaze kubagarura.”

Umwaka ushize wa 2018 Akarere ka Ngororero kabaruraga abana 4196,ukwezi kwa mbere kwa 2019 kwarangiye abagera ku 1118 bamazwe gusubizwa mu ishuri.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks