April 27 2019

Abakunzi n’abenzi b’amarwa bararira ayo kwarika

Bamwe mu baturage barasaba Leta gukomorera abenga ikigage kuko ngo ari ikinyobwa kiranga umuco nyarwanda. Basaba Leta kubafasha kubona ubundi buryo bwo kubika icyo kinyobwa bwubahirije ubuziranenga.Ikigo gitsura Ubuziranenge kivuga ko mu gusigasira ubuziranenge bikwiye ko icyo kigage n’ibindi binyobwa bifatwa nka gakondo bishyirwa mu macupa.

 

Ikigage cyangwa amarwa ni kimwe mu binyobwa bifatwa nk’ibya gakondo kandi bikagira umwimerere Nyarwanda.

Mu mateka yo hambere ikigage cyifashishwaga mu birori ariko uko imyaka yagiye yegera ikoreshwa ry’ifaranga hari abakibyazaga amafaranga kugeza n’ubu.

Leta imaze igihe ihagaritse ibikorwa byo kwenga inzoga zenze mu buryo bwagakondo n’ikigage kirimo.Ibi byakozwe kubera kwishisha ubuziranenge bwa bene ibyo binyobwa.

Gusa kuri bamwe mu bengaga bakanacuruza ikigage basanga ibi bidakwiye umwe muri bo yabwiye Flash Fm na Flash tv ko abakuyeho kwenga ikigage batatekereje ku cyagisimbura.

Yagize ati"Icyo nibaza ahubwo mbere y’uko baca ikigage hari ikindi bateguye abanyarwanda bazajyab banywa?kandi n’abo hambere bacu barakinywaga kandi ugasanga nibo bafite ubuzima bwiza n’imbaraga."

Hirya no hino mugihugu hakunze kumvikana abantu bahumanyijwe n’ikigage bigakekwa ko byaba byaratewe n’umwanda ari nabyo bishobora kuba byarateye Leta gufata icyemezo cyo guhagarika abenga n’abacuruzi b’iki kinyobwa.

Uretse abacyenga, abatakinywa nabo basanga kugica bibangamye. Bashingira ku kuba ari umwimerere w’abanyarwanda.

Abaturage bakunze kumvikana banenga ko Ubuyobozi bumena urwagwa n’ikigage nta kigendeweho gifatika cyerekana ko bitujuje ubuziranenge,bigatuma bagwa mu gihombo gikabije mu gihe ariho baba biteze iterambere.

Fidel UGIRIMPUHWE ukora mu kigo gitsura ubuziranenge RSB avuga ko ugiye kugenzura ubuziranenge bw’ikintu runaka binemewe gukoresha ijisho.
Gusa yumvikana asa nushimangira ko ikigage n’urwagwa bigomba kubifunyikwa mu macupa mu rwego rwo kwizera isuku y’ibyo binyobwa.

UGIRIMPUHWE aragira ati"Ntabwo buri gihe igicuruzwa kugira ngo gifatirwe icyemezo bisaba kukijyana muri laboratoire urwagwa rugomba kuba ijana ku ijana ari ibitoki uvanga n’imbetezi.Hanyuma rero ambwiriza y’ubuziranenjye akavuga ko iyo ari ibigenewe gucuruzwa,gushyirwa ku isoko,bigomba gupfunyikwa mu macupa ya Plastic."

Bamwe mu baturage badashidikanya ko ikigage gishobora gutera indwara zikomoka ku mwanda bumva hagashyizweho uburyo bwo kongerera ubushobozi abenga ikigage kuburyo kigira ubuziranenge.

Muri 2017 ,Leta yatangaje ko igiye kubaka uruganda rwenga ikigage mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo. Ni uruganda ngo ruzaza ari igusubizo kubaguraga icyo kinyobwa batizeye isuku yacyo.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks