April 27 2019

2018:Abatsinze Ibizamini bya Leta bisoza ay’isumbuye baragabanutse

Kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2019 Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu masomo rusanjye n’ay’Ubumenyingiro. Abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2018 bagabanutseho 1.33% ugereranije n’uko bari batsinze mu mwaka wa 2017.

 

Minisiteri y’Uburezi ivuga iri gabanuka ryatewe n’uburyo bw’imibarize bwashingiye ku nteganyanyisho nshya ishingiye ku bushobozi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko Umubare w’abakoze ibizami bisoza amashuri yisumbuye mu masomo rusanjye mu mwaka wa 2018 biyongereye aho bavuye ku 40.753 muri 2017 bakagera ku 42.145 .

Nyamara igipimo batsindiye cyo cyaragabanutse kuko umwaka wa 2018 batsinze ku gipimo cya 88.22% mugihe abababanjirije bo bari batsindiye kuri 89.55% .

Bamwe mu banyeshuri bakoze ibi bizamini bavuga ko n’ubwo batsinze neza uburyo bw’integanyanyisho nshya ishingiye ku bushobozi ari n ayo yifashishijwe babazwa yabatonze.

Tuyisingize Francois d’Assise ni umunyeshuri wagize amanota ya mbere mu masomo ya siyansi ku rwego rw’igihugu.Yatabwiye Flash Fm na Flash Tv ko uburyo babajijwemo bwabatonze.

Yagize ati"Kuba barahinduye uburyo bwo kwigisha bakazana uburyo bushingiye ku bushobozi,bazanye ibintu bishya.Hari abarimu benshi byagoye n’uburyo batubajijemo byaratugoye cyane."

Soumaya Bint Outhman ni we mukobwa wagize amanota ya mbere muri bagenzi be mu masomo ya Siyansi nawe avuga ko uburyo bushya babajijwemo bwamutonze.

Ati"twahawe imfashanyigisho nshyashya ikaba yaratugoye cyane n’uburyo yabazwagamo bwaratugoye"

Minisiteri y’Uburezi nayo yemera ko igabanuka ry’abatsinze mu masomo rusanjye bifite imvano y’uburyo bushya bw’imyigishirize bwari bukiri bushya kandi bukinozwa nyamara abanyeshuri bakabubazwamo.

Isaac Munyakazi umunyamabanga wa leta muri MINEDUC yavuze ko abanyeshuri bakoze ibizamini bashingiye ku nteganyanyigisho kandi abayishyira mu bikorwa bagihugurwa.

Yagize ati"Murabizi ko uyu wari umwaka wa mbere abanyeshuri bacu bakoze muri iyi nteganyagisho nshya ishingiye ku bushobozi aho twe tubona ahubwo ari n’umusaruro mwiza.Duhereye kuri ibi bizamini bya mbere bakoze bakabikora mu gihe tugikomeza gutoza no guhugura abarimu,kandi tunongera ubushobozi mu bikorwa remezo..."

Ikindi cyagaragaye ni uko abiga mu bumenyingiro batsinze ku gipimo cyo hejuru ugereranije n’abiga mu masomo rusanjye.

Abiga amasomo ya TVET batsinze ku gipimo cya 95.23%.Minisiteri y’uburezi yemera ko hakiri itandukaniro mu buryo bw’imitsindire y’abiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi Ngiro ndetse n’abiga amasomo rusanjye.

Dr Eugene MUTIMURA,Minisitiri w’uburezi avuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo icyo cyuho kiveho.

Yagize ati"Inyigisho z’ubumenyi ngiro abanyeshuri bazifatana cyane kuruta,ni byo koko haracyari intambwe tugomba gutera cyane cyane mu mashuri rusanjye, mu myigishirize ya siyansi.Hari gahunda leta y’u Rwanda yashyizemo dutekereza ko zizafasha abana kwiga neza kandi bakagira ubumenyi by’umwihariko."

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko mu masomo rusanjye abakobwa batsinze ku gipimo cya 51.49% abahungu bo batsinda kuri 48.51%.

Abize amasomo y’ubumenyi ngiro bokoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye 2018 abakobwa bangana na 46.36% abahungu bakaba 53.64%.

Mu mwaka wa 2018 abanyeshuri bize amasomo rusanjye batsinze ku gipimo cya 88.22% naho abize amasomo y’ubumenyi ngiro bastinda ku gipimo cya 95.23%.

Tuyisingize Francois d'Assise ni umunyeshuri wagize amanota ya mbere mu masomo ya siyansi
Soumaya Bint Outhman ni we mukobwa wagize amanota ya mbere muri bagenzi be mu masomo ya Siyansi

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks