April 25 2019

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Umugabo bikekwa ko yari yasinze yatemye mugenzi we ikiganza, ashaka no kwivugana abandi bari aho abahora ubwoko bwabo.

 

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo wamenyekanye ku mazina ya Uwimana Leymond yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gutema ikiganza cya mugenzi we witwa Rafiki akoresheje umuhoro.

Byabereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe ho mu Kagali ka Kabeza.

Hari mu masaha ya mbere ya saa sita ahazwi nko mu giporoso ni mu Kagali ka Kabeza Rafiki avuye kwa muganga,arapfutse ku kiganza kandi imyenda ye iriho amaraso.Ni nyuma yo gutemwa n’umuhoro n’uwitwa Uwimana Leymond nawe usanzwe ukora uturimo two gucuruza duciriritse Rafiki aravuga uko byagenze.

Aragira ati“ Uriya mugabo yavuze ngo arantema ngo n’ubundi yabishakaga ndamubwira nti wapi,turarwana turaserera arangije nibwo yazanye imihoro .Yarafite imihoro ibiri aravuga ati ndakwica nkajya mukinga biranga.”

Mu bari aho bashungereye harimo n’abavuga ko nabo Leymond yashakaga kubatema kandi ko ari umugambi yari amaranye iminsi.Hari abamukeho kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubusinzi.

Umwe muri abo yagize ati ”nagiye kubona mbona afashe imipanga ibiri mbona arasohotse ngiye kumva numva umuntu aratatse. Uwatatse ni uwakoraga firigo impande y’umutekinisiye witwa Rafiki. Dusohotse tugiye kureba ibibaye Rafiki aba arirutse natwe aratwirukankana n’imihoro."

Undi nawe yavuze ko Uwimana amaze gutema intoki Rafiki nawe yahise amusatira ashaka ku mutema.

Ati”Agarutse arambwira ngo nanjye ndi umututsi ngo araje atwereke icyo adukorera.”

UWIMANA Leymond yahise yikingirana mu nzu asanzwe akoreramo, inzego z’umutekano zategereje ko asohoka ziraheba,zitegerezaho gato ari nako abashungera biyongera cyane.

Byacagamo abantu bakikanga ko agiye guca hejuru y’amabati. Nyuma y’akanya Uwimana Leymond yahise agaragara inyuma y’urugi yitotomba,Polisi yahise imwegera iramwinginga ngo yishyikirize inzego z’umutekano ariko arabyanga.

Polisi yahise itera ibyuka biryana mu maso mu nzu Leymond yarimo nabwo yanga gukingura,inzego z’umutekano zahise zimena urugi ku ngufu zimuta muri yombi.

Mukiza Shadrack uyobora akagali ka Kabeza Leymond yari atuyemo yabwiye itangazamakuru rya Flash ko n’ubundi yagaragaho imyitwarire idasanzwe.

Yagize ati“Usibye ko urupapuro ntarubonye bavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe hashize igihe kirekire …yaramaze kugezwa Indera inshuro zirenga eshatu yakoroherwa bakamugarura.”

Mukiza akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akagali bwari bwaramaze kumenyesha inzego z’umutekano ikibazo cya Leymond.

Hari Abaturage basanga inzego z’ubuyobozi n’izumutekano zagakwiye gukurikiranira hafi abantu bafite imyitwarire nk’iya Leymond mu gihe bigaragayeho ko iyi myitwarire ayimaranye iminsi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks