May 21 2019

Papa yemeye ko hari ababikira bafashwe ku ngufu n’abihaye Imana

Papa Fransisco yemeje ko hari abihaye Imana bahohoteye ababikira bakanabagira ibikoresho byabo mu kubasambaya.

 

Avuga y’uko aricyo cyatumye uwo yasimbuye, Papa Benedigito wa 16, byabaye ngombwa ko afunga ikigo cyose cy’ababikira barimo bahohoterwa n’abapadiri.

Bubaye ubwa mbere Papa Fransisko yemera ayo mabi akorerwa ababikira. Avuga ko birarabaje kubona iyo ngeso igikomeje mu gihe kiliziya ikomeje kuyirwanya.

Papa Fransisko yavuze ibyo imbere y’abanyamakuru mu gihe yari mu rugendo mu karere ka Aziya y’Uburasirazuba.

Yemeye ko hari abapadiri n’abasenyeri bahohoteye ababikira, avuga babizi kandi bari n’icyo kubikoraho.

Alessandro Gisotti umuvugizi wa Vatikani yamenyesheje ko icyo kigo cyari icyo mu gihugu c’Ubufaransa.

Papa Fransisko yavuze ko icyo kibazo cy’ugusambanya ababikira gikomeje ariko ko kigaragara cyane cyane mu bigo bimwe bimwe bishyashya.

Mu minsi mike ishize, ikinyamakuru cy’abagore cy’i Vatikano cyitwa Women Church World cyamaganye iryo hohoterwa, kinamenyesha ko hariho n’ababikira bategetswe gukuramo inda batewe n’abapatiri, mu gihe bizwi ko gukuamo inda bitemewe muri kiliziya Gatolika.

Ibyo bibaye nyuma y’uko mu bihugu bimwe na bimwe hagaragaye abapadiri ba Kiliziya Gatolika bashinjwa gushurashuza abana b’abahungu, abasenyeri nabo bagashinjwa kubakingira ikibaba. Aho ni mu bihugu nk’Ububirigi, Ireland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholande, Autriche, Ubuswisi, Malte, hamwe na Espanye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Abdelaziz Bouteflika yakirijwe imyigaragambyo

Uyu musaza w’imyaka 82 aheruka kugaragara mu ruhame nka perezida mbere ya 2013 (...)

By | 11 March 2019 | 0 (comments)

India-Pakistan: Umuzi w’ikibazo hagati y’ibi bihugu by’abavandimwe

Mu kwezi gushize igitero gikomeye cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku ngabo z’ubuhinde zari (...)

By | 5 March 2019 | 0 (comments)

Museveni, Kiiza Besigye,General Muntu na Bobi wine batangiye kwitegura amatora yo muri 2021

Dr Besigye w’imyaka 62, usanzwe ayobora ishyaak rya Forum For Democatic Change (...)

By | 4 March 2019 | 0 (comments)

“Tutarajya mu nteko twafatwaga nk’inyeshyamba” Dr Frank HABINEZA

Ibi Green Party yabitangage kuri iki cyumweru mu nama ya Biro Politiki yahuje (...)

By | 25 February 2019 | 0 (comments)

Trump agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Ikindi yagarutseho yemeje ko urukuta rugabanya Amerika na Mexique ruzubakwa ku (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks