February 17 2019

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Bamwe mubanyeshuri biga mu mashuri y’inderabarezi muri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko bari mu rujijo baterwa no kuba badahabwa impamyabumenyi zimwe kandi bigana mu ishuri rimwe.

 

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu impamyabumenyi bahabwa barangije kwiga muri Kaminuza, ziba zanditseho bachelor’s degree “primary teacher”, bisobanura ko bemerewe kwigisha mu mashuri abanza gusa, mu gihe nyamara ngo bagenzi babo barangizanya mu ishuri rimwe bahabwa impamyabumenyi zanditseho bachelor’s degree secondary teacher bivuze ko bo bemerewe kwigisha gusa mu mashuri yisumbuye.

Aba banyeshuri bagaragaza ko ngo ibi ari akarengane kuko ngo izo mpamyabumenyi bahabwa zituma bakumirwa ku isoko ry’umurimo kuko zidatuma babasha kwigisha mu mashuri yisumbuye nka bagenzi babo biganye, ibi ngo bikabatera urujijo.

Uwitwa Ndayambaje Ildephonse yagize ati “Ikibazo dufite turasaba ubuvugizi kuko twebwe nk’abantu twaturutse mu mashuri nderabarezi ya (TTCs) iyo tugeze muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi duhabwa impamyabushobozi zanditseho ijambo “primary teacher education”, iryo jambo rigatuma dukumirwa ku isoko ry’umurimo.”

Undi witwa Ndagijimana Jean de Dieu yagize ati “Mu Rwanda nta muntu wize Kaminuza wo kwigisha muri Primaire kuko batabimuhembera, rero twe tubona ari nko kudukumira ku isoko ry’umurimo kuko baratubwira bati nta muntu wize muri Kaminuza wo kwigisha muri Primaire,ugasanga hamwe ntibabyumva ,ugasanga dipolome yacu ntisobanutse ,tukifuza ko iryo jambo ryakurwaho.”

Prof. George K. Njoroge, uyobora ishami ryigisha iby’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko hari uturere tujya gusaba abakozi bo kwigisha babona izo Dipolome zanditseho “ Hons. of bachelor’s degree primary teacher, bakanga kubaha akazi bababwira ko bemerewe kwigisha mu mashuri abanza gusa.

Prof. Njoroge yakuyeho urujujijo avuga ko abatanga akazi bavuga gutyo bitiranya ibintu

Yagize ati “Ntekereza ko hari ukutumva neza ibintu iyo abo abarimu bagiye gusaba akazi mu turere aho babwirwa ngo ni mugende mwe mwemerewe kwigisha muri za Primaire, ntabwo bafite dipolome zo kwigisha muri Primaire, bemerewe kwigisha mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC. Mu byukuri abarangije TTC bahuje neza n’abarangije amashuri yisumbuye ubwo rero abarimu bigisha mu mashuri abanza baba barigishijwe n’abafite diplome ya Kaminuza aribo abo. Ubwo rero abarimu ba primaire baba bafite diploma y’amashuri 6 ntabwo bo ari icyiciro cya kaminuza. ”

Prof Njoroge akomeza avuga ko kugira ngo abanyeshuri bige muri ubu buryo ngo baba barabisobanuriwe iyo binjiye muri kaminuza kandi ko aba ari amahitamo yabo.
Yagize ati “Byumve abanyeshuri bihitamo, baza kwiga kaminuza baramaze gusobanurirwa ko bagiye kwigishwa mu gice iki n’iki naho icyo kuba ushaka ahari umushahara munini, ni nko kumbwira ngo barashaka kujya kwigisha muri Kaminuza, bafite se ubushobozi cyangwa bemerewe kwigishamo? None ibyo ni kimwe rero.

Ubwo rero kwitwaza umushahara ukabigereranya n’ibyo wigiye numva ibyo bitanyuze mu mucyo.”

Kaminuza ishami ry’uburezi ivuga ko n’abanyeshuri bize ikitwa Bachelor of Education Secondary, basohoka bashobora kwigisha mu mashuri yisumbuye gusa, ndetse ko abo bafite dipolome zanditseho bachelor degree primary teacher babakaba badashobora kwigisha mu mashuri yisumbuye yose uretse TTC kimwe nuko n’abize Bachelor of Education Secondary badashobora kwigisha TTC.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks