April 27 2019

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ministeri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda iratangaza ko guteza imbere imijyi yunganira Kigali bizafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

 

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda Ambasaderi Gatete Claver ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga kuguteza imbere imiturire mu mijyi.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb Claver Gatete yabwiye itangazamakuru ko guteza imbere imijyi yunganira Kigali bizazamura iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “ibyo byose tubona mu mijyi iyo bikozwe neza bizamura iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishami rya Loni rishinzwe imiturire “UNHABITANT”, Madame Maimunah Mohd Sharif, yabwiye itangazamakuru ko igihugu u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gutegura imiturire, ngo ubu hasigaye ishyirwa mu bikorwa.

Ati “Igihugu kivuga ko mu mwaka wa 2050 ,igihugu kizaba cyashyizeho uburyo bwo gutura mu mijyi,bizaba bifasha igihugu mu iterambere kandi biragaragara. Rero ni ugushyira mu ngiro ibi byose byagaragajwe ,ibi kandi bizafasha kugera ku ntego z’ikinyagihumbi”.

Imijyi igihugu cyashyize mu yunganira Kigali ni 6 . Iyo ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

U Rwanda ruvuga ko kuzamura urwego rw’ibikorwa remezo muri iyi mijyi bizafasha abaturage kwiteza imbere,kuko bazabona imirimo abandi bakabasha kuyihanga.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks