February 18 2019

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Mu gihe Ikigo Gishinzwe Uburezi REB cyari cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2019 uzatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza buri umwe afite igitabo yaba icy’Ikinyarwanda ,Imibare cyangwa Icyongereza, hari aho abanyeshuri basangira igitabo.

 

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi wa REB yari yavuze ko buri mwana azaba asoma igitabo atagisangiye n’abandi.

Ibigo umunyamakuru wacu yagezeho byo mu mujyi wa KIGALI mu Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique n’urwa Kinyinya, abanyeshuri bavuze ko gusangira ibitabo bituma badacengerwa n’ubumenyi uko byakagombye.

Umwe wo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu yagize ati “Mfite icyanjye najya nkunda kugisoma n’ibinanira nkabishobora.”

Ku Rwunge rw’amashuri wa Kinyinya naho abana babiri basangira igitabo.
Aho buri wese aba afite icye ni ku biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Nyiranzabonimana Catheline umwarimu w’Ikinyarwanda mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza i Kagugu avuga ko iyo abanyeshuri basangiye igitabo hagaragara icyuho mu bumenyi bw’umunyeshuri igihe aba adashobora kubona igitabo yihariyeho.

Ati “Hari umwana uba azi gusoma yihuta ,hari nugenda bukeya ,bigatuma umwana ahindura page undi atarayigeraho.”

UWIMANA Lucie nawe wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu nawe avuga ko abanyeshuri batabona ubumenyi buhagije kubera gusangira igitabo.

Ati “Umwana iyo ajyanye igitabo mu rugo… nk’ubu mu mashuri turabibaha ukabona afite ubushake bwo gushakisha umwanya ukaba mutoya.”

Mushimiyamana Aime Beatha ayobora Urwunjye rw’amashuri rwa Kinyinya avuga ko gahunda yo guha buri mwana igitabo, iramutse ishyizwe mu bikorwa yashyira inyongera igaragara mu kuzamura ubumenyi bw’abana mu gusoma no kuvuga neza indimi.

Ati “Igihe umwana abana n’inyigisho akomeza gucengerwa n’ibyo abwirwa.”
Mbere yo gutangira umwaka w’amashuri wa 2019 umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Dr Irene NDAYAMBAJE yari yatangaje ko umwaka w’amashuri uzajya gutangira buri mwana wiga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu yarashyiriweho uburyo bwo kubona ibitabo.

Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2019, buri mwana wese wiga mu mashuri abanza ni ukuvuga P1,P2,P3,azaba afite igitabo cye cy’Ikinyarwanda , icy’Imibare n’icy’Icyongereza.”

REB igaragaza ko hari uburyo ibitabo biboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ibintu iki kigo gisobanura nk’ibyakunganira ikwirakwizwa ry’ibitabo bicabye.

REB kandi ivuga ko mu bindi byiciro no mu yandi masomo igitabo kimwe gisangira abana batatu.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks