June 21 2019

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Mu gihe hirya no hino mu mu mirenge itandukanye igize uturere tw’Umujyi wa Kigali hagaragara imihanda y’igitaka ndetse abaturage ntibahweme gusaba kaburimbo,Umujyi wa Kigali uratangaza ko ufite intego y’uko muri 2024 imihanda yose minini izaba irimo kaburimbo.

 

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge. Ni nyuma y’aho abaturage bo muri uyu murenge bari bamusabye ko umuhanda wabo werekereza kuri gereza nkuru ya Nyarugenge yashyirwamo kaburimbo.

Abaturage bavuze ko kubera nta kaburimbo irimo usanga igiciro cy’urugendo ku modoka na moto kiri hejuru.

Uwitwa Twibanire Celestin utuye mu kagari ka Kankuba ,umudugudu wa Karukina yagize ati “Urujya n’uruza rw’imidoka na moto ruba ruke kubera ari umuhanda w’igitaka ariko babashije gushyiramo kaburimbo byegenda neza”.

Undi witwa Niyonkundiye Emeliyana ati “bashyizemo iyo kaburimbo natwe twarushaho kumera neza kuko ivumbi hano aba ari ikibazo ”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko kubera ivumbi bakunze kwibasirwa n’indwara y’ibicurane.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko muri 2024 bihaye intego yo gushyira kaburimbo mu mihanda Minini yose yo muri Kigali kugirango byoroshye ubuhahirane.

Ati “ Imihanda ntabwo igomba kuba gusa mu mirenge y’Umujyi,imihanda igomba kuba mu mujyi wose. Aha nasobanuye ko atari n’imihanda igendamo imodoka gusa ariko ni imihanda ituma n’umusaruro wabo ugera ku bawugura mu buryo bworoshye. Gahunda y’imihanda mu mujyi wa Kigali ni gahunda dufite iri gukorwa ubu ,igenamigambi dufite y’ibikorwa tuyifite 2024. Iyi mihanda yose dufite yaba iyo mu mu cyaro n’iyo mu mujyi yose iri muri iyo gahunda."

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa kilometero 394.

Hanateganyijwe umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali wa kilometero 80.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks