November 16 2017

PSD na PL agiye gufata icyemezo ku mukandida mu matora ya Perezida

 

Amashyaka abiri akomeye agwa mu ntege Umuryango wa FPR Inkotanyi uyoboye igihugu, arateganya gutangaza umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017 mu mpera z’iki cyumweru.

Mu bihe bishize, Umuyobozi w’ Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) , Dr Vincent Biruta, yatangaje ko umukandida waryo azatorerwa muri kongere y’ishyaka mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yahamije ko uko gahunda yari iteganyijwe nta cyahindutse, ko ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017 iri shyaka rifite kongere izafatirwamo icyemezo ku mukandida mu matora hagendewe ku bitekerezo bibiri abarwanashyaka bo hirya no hino mu ntara batanze.

Yagize ati “Hari ibitekerezo bibiri twazamukanye. Hari ukuba twazamura umukandida wacu cyangwa twashyiraho undi mukandida ufite icyerekezo kizima … Muri iyo kongere mu ma saa kumi n’ebyiri tuzaba twamaze kumenya niba twafashe kimwe cyangwa ikindi.”

Dr Ngabitsinze yumvikanye avuga ko mu gihe PSD itatanga umukandida uyikomokamo, izashyigikira undi ukomoka mu mutwe wa politiki, ariko nta wigenga avugamo.

Ku rundi ruhande, ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) na ryo rifite kongere idasanzwe.

Mu mirongo y’ibyigwa, Umuyobozi mukuru wa PL akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yahamirije IGIHE ko muri yo iyo kongere hazaganirwa no ku by’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Nibyo amatora nayo ari ku murongo w’ibyigwa, inama rusange ni yo izafata umwanzuro ku birebana n’abakandida kuko biri mu nshingano zayo.”

Umuryango wa FPR Inkotanyi na wo watangiye gushaka umukandida uhereye mu nzego z’ibanze; Perezida Paul Kagame yagiye aza ku isonga mu guhundagazwaho amajwi n’abanyamuryango.

Byongeye ariko Umukuru w’Igihugu abaturage ubwabo bamugaragarije ko bakimukeneye, ubwo mu 2015 basabaga Inteko Ishinga Amategeko ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda yari kumuzitira yavugururwa, ndetse biza kwemezwa binyuze muri Referandumu. Perezida Kagame na we mu inambo ritangiza umwaka wa 2016, yemeye icyifuzo cy’Abanyarwanda bamusabaga kuziyamamaza.

Kugeza ubu, abandi batangaje ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere barimo Dr Frank Habineza wemejwe n’Ishyaka rya Green Party abereye umuyobozi n’ababyifuza nk’abakandida bigenga barimo Philippe Mpayimana, Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert, bose bari gushakisha imikono y’abaturage 600 kuri buri umwe izabahesha kwemererwa kuba abakandida.

Ku ngengabihe ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora, biteganyijwe ko kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bizakorwa hagati y’itariki ya 12 na 23 Kamena 2017; gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizaba ku wa 7 Nyakanga 2017.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Aborozi b’abazungu bamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo

Ni imyigaragambyo bise Black monday bisobanuye "ku wa mbere hijimye" Umujyi wa (...)

By | 31 October 2017 | 0 (comments)

Umurwayi wa Kanseri flash yakoreye ubuvugizi

Jeanne Uwimana avuga ko yagaruye icyizere nyuma y’ubuvugizi Flash yamukoreye (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Abana 17500 batewe inda mu Karere ka Karongi: MIGEPROF

Ibi byatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Imbunda y’Umunyekongo yatoraguwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayihasize ntibazwi, ariko birakekwa ko ari iyo muri repubulika iharanira (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

’Nabashyingiye bakiri amasugi’ Janet Museveni

Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo, ubwo hizizwaga (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks