February 18 2019

NGOMA: Abengesha ibirenge bagiye kujya bahabwa ibihano

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma baravuga ko muri aka karere hakigaragara umuco wo kwengesha ibitoki ibirenge, bagasaba ko byahagarara kuko babibonamo umwanda.

 

Ibi abaturage babitangarije ubwo itangazamakuru rya Radio na TV Flash ryasuraga ibice bitandukanye by’akarere ka Ngoma.

Umwe muri aba yagize ati “ Umuco wo kwengesha ibirenge ntabwo ari mwiza ntabwo ukwiye kuko ibirenge ntabwo wahamya neza ko biba bifite isuku ingana 100% ariko intoki rwose iyo umuntu azikoresheje ubona ko ari ibintu bifite isuku ihagije.”

Undi ati “Ubundi abantu bengesha ibirenge bitewe n’ubujiji kuko ntabwo bari bamenya isuku icyo aricyo, ariko iterambere turimo ridusaba kugira isuku, ni yo mpamvu abantu bagomba kwengesha amaboko. ”

Aba baturage bavuga ko hari ingaruka nyinshi zishobora guterwa no kunywa umutobe uvuye mu bitoki byengeshejwe intoki harimo kurwara inzoka zo munda n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yavuze ko umuco wo kwengesha ibirenge wari waracitse.

Asaba abaturage bagifite imyumvire yo kwengesha ibirenge kuyireka bakagana inganda cyangwa bagakoresha ubundi buryo budateza umwanda.

Yagize ati “Ibi bintu byari byaracitse ubwo ubigarura arimo aragarura umuco wacitse, ubigarura akwiriye kuba ahabwa ibihano kuko aba azana umwanda nk’abandi bose. Bengeshe amaboko cyangwa bajye mu nganda zirahari.”

Kwengesha ibirenge mu Karere ka Ngoma biracyagaragara mu mirenge ya Jarama na Sake.

Amabwiriza ya njyanama y’akarere ka Ngoma arebana n’isuku ateganya ibihano birimo n’amande ya 5000Frw ku wafatiwe mu bikorwa byo kwengesha ibirenge.

Ibiro by'Akarere ka Ngoma

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks