February 19 2019

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire iyi Komisiyo ivuga ko inyuranyije n’umuco w’Ubutore.

 

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Umutoza w’Ikirenga wamuragije Itorero; amenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry‘Indatabigwi icyiciro cya Kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.

Uhereye uyu kuri uyu wa 24 Ukwakira uyu muhanzikazi yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye, ariko benshi bavuga ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bujimije.

Iyo foto yamamaza indirimbo ye yayise Ibyatsi.

Uko ikoze, yabanje kwandika ibyatsi asize ‘TSI’, yaje gushyira munsi, ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu.

Agira icyo avuga ku mwanzuro w’Itorero ry’igihugu wo kumwambura izina ry’Ubutore Oda Paccy yavuze ko aka ari akarengane, ati”Ntekereza ko byaba ari akarengane kuko bakampamagaye bakambwira,… ntabwo nigeze mbona ubutumwa cyangwa telefoni y’umuntu umbwira ku rwego rw’Itorero, urumva gusohora urupapuro batamenyesheje umuntu,…”.

Uzamberumwana Odda Paccy yatangaje ko haba hari ikindi kibazo, n’ubwo yirinze kuvuga niba hari icyo yaba afitanye n’Ubuyobozi bw’Itorero ry’igihugu.

Ati”None se [Ibyatsi]si ijambo ry’Ikinyarwanda?Njye sinumva ikindi, wenda haba harimo ikibazo umuntu atazi icyo ari cyo”

Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.

Umwaka ushize na bwo ku mbuga nkoranyambaga higeze gucicikana amafoto
y’abantu bambaye ubusa bitwikiye amakoma ku myanya y’ibanga, benshi bemeza ko byaturutse kuri uyu muhanzikazi.

Icyo gihe Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Edward Bamporiki yavuze ko ari ishyano kubona umuntu yiyambika ubusa.

Ati” Ni ishyano, ni ishyano kuko umuntu wambara ubusa uyu munsi arumva bimunezeza ariko bizamugora ejo, azagira umuryango ufite abana batewe ipfunwe no kumva ko bakomoka ku muntu wiyambikaga ubusa akiri urubyiruko. Kuba abayobozi bizabagora kuko mu gihe cyo gutanga kandidatire abantu bazajya bazindukana ifoto bambaye ubusa, bibabere imbogamizi y’ibyo bashakaga kuzageraho byose”.

Kuri Bamporiki ibyo abantu bakora ubu biba imbogamizi ku hazaza habo.
Abakurikira uyu muhanzi kazi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram bavuze byinshi kuri iyo foto.

Hari abashimye ko yuje ubugeni, abandi bavuga ko yatandukiriye

Oda Paccy, akunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo atavugwaho rumwe.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks