February 17 2019

Bobi Wine yasohotse ku rutonde rw’abantu 16 bagomba kwicwa

Police ya Uganda yakajije umutekano ku bantu 16 barimo depute Robert Kygulanyi Bobi Wine bagaragajwe ku rutonde nk’abagomba kwicwa.

 

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku mvano y’urwo rutonde rugaragaraho amazina y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Urwo rutonde ruriho abayobozi mu bya politiki, mu by’idini, umuco n’abandi. Mu bakomeye baruriho harimo Ministiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda Charles Peter Mayiga, Robert Cyaguranyi, umudepite uhagarariye Uburasirazuba bw’agace ka Cyadondo uzwi ku mazina ya Bobi Wine, umudepite wa Ntungamo Gerald Karuhanga, uwa Kawempe y’amajyepfo Mubarak Munyagwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala Erias Lukwago na Ministiri wa Kampala Beti Kamya.

Mu bandi baruriho, harimo Moses Kasibante uhagarariye amajyaruguru ya Rubaga n’Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi Patrick Onyango.

Uwitwa Kasibante yabwiye Televiziyo ya Uganda NTV ko urwo rutonde rwatawe iwe n’abantu atigeze amenya.

Yavuze ko igipolisi cyamubwiye ko kigiye kubikurikirana .

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Trump agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Ikindi yagarutseho yemeje ko urukuta rugabanya Amerika na Mexique ruzubakwa ku (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Papa yemeye ko hari ababikira bafashwe ku ngufu n’abihaye Imana

Avuga y’uko aricyo cyatumye uwo yasimbuye, Papa Benedigito wa 16, byabaye ngombwa (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Weah yasabye Abanyaliberiya gusengera ubukungu bw’igihugu

Abemera basabwe gusenga ijoro ryose ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, ngo Imana (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Bobi Wine yasohotse ku rutonde rw’abantu 16 bagomba kwicwa

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku mvano y’urwo rutonde rugaragaraho (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Erdogan yasabye Arabie Saouditte kugaragaza umurambo wa Jamal Khashoggi

Perezida Erdogana amaze kuvuga ko umugambi wo guhitana Jamal Kashoggi watangiye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks