April 28 2019

Imibare igaragaza imitsindire manota y’abakoze ibizami bya leta

 

Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

Mu mashuri yisumbuye ho abatsinze bangana na 87.24%. Ministeri y’ubuyobozi kuri uyu wa kane yatangaje amanota y’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya avuga ko abakobwa batsindiye ku cyiciro cya mbere cyizwi nka division One bakiri bake ugereranyije n’abahungu.

Mu mashuri abanza abanyeshuri 160,357 nibo bakoze ibizimini mu mashuri abanza naho abanyeshuri 84868 nibo babikoze mu mashuri yisumbuye ikiciro cya mbere.

Mu mashuri abanza abatsinze neza bangana na 84.82% by’abakoze naho mu mashuri yisumbuye ho abatsinze bangana na 87.24%.

Gusa imitsindire y’abakobwa mu cyiciro cya mbere, kizwi nka Division One iri inyuma cyane ugereranyije n’abahungu.

Ministeri y’uburezi ivuga ko uyu mwaka hagaragaye uburiganya kubashaka kubona amanota. Gusa ngo iki gihe abahagarariye ibizamini nibo bakoze amakosa.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya avuga ko hari nk’abahagarariye ibizami bashatse gufasha abanyeshuri kubona amanota mu buriganya. Ati « …ugasanga abantu bahuje ibisubizo kandi bitari byo… » akomeza avuga ko hari abanditse amazina yabo mu bisubizo hagati kandi bitemewe.

Minisiteri ivuga ko imaze imyaka itatu idashaka kugereranya uko amashuri yatsinze. Ngo kugaragaza ko ishuri runaka ryatsinze kurusha ayandi byatera kurushanwa byatuma bimwe mu bigo bikora amanyanga.

Abatarakoze bariyandikishije ni 4.5% mu mashuri abanza ntabwo bitabiriye na 2% mu mashuri yisumbuye ikiciro rusange.

Ibizamini by’amashuri abanza byabaye kuva ku itariki 3 kugeza ku itariki 5 ukwezi kwa 11 2015. Naho mu mashuri yisumbuye ikiciro rusange bo bakora kuva ku itariki 11 kugeza ku itariki 18 ukwezi kwa 11 2015.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks