December 15 2018

Rulindo-Ababyeyi bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’abakobwa babo batererwa inda I Kigali bagiye gushaka akazi.

Abatuye Rulindo mu mirenge yegereye umujyi wa Kigali bavuga ko umubare w’abana b’abakobwa batahana inda baragiye gukora mu mujyi wa Kigali ukomeza kwiyongera, bagasaba leta ko yabafasha gushakisha ababateye inda bakandikisha abana.

 

Marie Chantal(Izina ahawe n’umunyamakuru), ni umukobwa w’imyaka 20 ubana n’ababyeyi be mu murenge wa Bushoki uvuga ko yatewe inda n’umugabo uyu munsi atazi aho aherereye.

Aho umunyamakuru yamusanze akikiye umwana w’imyaka itatu yavuze ko atigeze abuzwa amahwemo n’ababyeyi.

Ati”Ubundi mbere ababyeyi baraguhangayikishaga ugakubitwa, ukimwa ibiryo, ariko ubu ngubu ntibikibaho”.

Nta mubare uzwi neza w’abakobwa babyariye iwabo inda baterewe I Kigali bagiye gushaka akazi.

Ababyeyi ngo ni bo basigirwa abana babyarwa n’abakobwa harimo n’abahitamo kubiyandikishaho.

Ubuzima bwo kurera aba bana ariko abakuze bemeza ko bubagoye.

Umwe muri bo yagize ati”Nk’abo bana ntibagira gikurikirana, ni abana usanga bafite ibibazo mu miryango niba nta bushobozi umukobwa afite, se na we aba aafite abandi ari kwitaho kongeraho abuzukuru rero usanga ari ikibazo gikomeye.”

Undi muturage wo muri Rulindo nawe azi benshi batahanye inda.

Ati“Iyo ageze mu mujyi ahura n’abagezweho nawe yakumva ko yagezweho agatangira kugendana n’ibigezweho, batahana inda abana bakarerwa na ba nyirakuru bagasubira I Kigali byaba ngombwa bakagarukana izindi nda”.

Undi nawe ahamya ko habayeho imanza, umukobwa abeshyera umusore kandi inda yarayikuye I Kigali.

Ati”Barahari benshi cyane duturanye n’abanyanyagiye aha ni benshi bazivanye I Kigali. Bose bagiye bazikura I Kigali bakaza ahubwo ugasanga imanza ni nyinshi mu midugudu, n’ubu hafi y’iwacu hari urubanza rw’umukobwa wayikuye I Kigali none ari kubeshyera abasore ngo bamuteye inda, ubu inda ni nkuru”.

Icyifuzo cy’umwe mu bakobwa wabyaye akiri muto ni uko we na bagenzi be bafashwa gushakisha abagabo babateye inda nibura abana bakandikishwa ku babyeyi bombi.

Ati”Tubyarana n’abo bantu bakuru tutabazi noneho ukabura uko wandikisha umwana kandi afite se, ntanaguhakanire ko atamwemera, mukavugana kuri telefoni akubwira ko azaza kumwandikisha ariko ugategereza ugaheba. Icyifuzo ni uko mwadufasha”.

Umulisa Angelique ukuriye umushinga wo kongerera ubushobozi abagore muri Profemme Twesehamwe avuga ko ari akazi katoroshye kubona abagabo bateye aba bana inda ndetse ngo hari n’ubwo imiryango yabo igira uruhare mu kubahishira.

Umulisa Angelique ukuriye umushinga wo kongerera ubushobozi abagore muri Profemme Twesehamwe

Ati“Akenshi kubera ko baziterwa n’abantu babaruta biragorana ariko turagenda tubakungurira kugira ngo nibura niba atamufasha, umwana azagire uburenganzira ku babyeyi. Usanga ahanini babifashwamo n’ababyeyi, wenda uwamuteye inda hari akantu yabahaye kajyanye n’amafranga make akababwira ko nibajya kurega nta kantu bazongera kubona”.

Mu kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, mu gihe umubyeyi umwe atemera umwana cyangwa akaba atazwi, umwana ashobora kwandikwa ku mubyeyi umwe.

Hari abagaragaza ko bagorwa no kubona bimwe mu byangombwa iyo basabwa kugaragaza ababyeyi bombi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks